Guverinoma y’u Rwanda isobanura ko itsimbaraye ku kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23, kuko uyu mutwe ari ikibazo ku mutekano warwo.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe; mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya TV5 Monde.
Ingingo y’imishyikirano hagati ya RDC na M23 ni yo yatumye ku Cyumweru gishize ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi badahurira i Luanda nk’uko byari byitezwe, nyuma y’uko Kinshasa na Kigali bananiwe kuyijyaho imbizi.
Nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bombi bananiwe guhura Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Wagner Thérèse Kayikwamba, yumvikanye ashinja u Rwanda kuba rwarahisemo M23 mu cyimbo cy’amasezerano y’amahoro ba Perezida Kagame na Tshisekedi bagombaga gusinya.
Minisitiri Olivier Nduhungirehe ubwo yabazwaga n’umunyamakuru wa TV5 Monde impamvu u Rwanda rushyize imbere imishyikirano hagati ya Leta ya RDC na M23; yagaragaje uyu mutwe n’abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda nk’intandaro y’umugambi wo kuvanaho ubutegetsi bw’u Rwanda Kinshasa imaze igihe ifite.
Yagize ati: “Impamvu ni uko ikibazo cya M23 ari ikibazo ku mutekano w’u Rwanda. Impamvu ni uko RDC yahuje M23 n’u Rwanda, ihuza Abatutsi b’abanye-Congo n’u Rwanda; hanyuma ku bw’iyo mpamvu yubaka ihuriro rinini ry’ingabo rigizwe n’abacanshuro b’Abanyaburayi, abasirikare b’Abarundi, Abajenosideri ba FDLR ndetse n’interahamwe z’imbere mu gihugu zitwa Wazalendo.”
Nduhungirehe yunzemo ko intego y’iri huriro ari “guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda nk’uko Perezida Tshisekedi yabyigambye inshuro nyinshi.”
U Rwanda rurasaba ko RDC ijya mu mishyikirano na M23, mu gihe Kinshasa yakunze kuvuga ko idashobora gushyikirana n’uyu mutwe yita uw’iterabwoba.
Kuri iyi ngingo Nduhungirehe ashinja RDC kwisubira ku munota wa nyuma, kuko ku wa 30 Ugushyingo Angola yari yandikiye u Rwanda irumenyesha ko RDC yemeye gushyikirana n’uriya mutwe.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yongeye gushimangira ko imishyikirano hagati ya Kinshasa na M23 ari yo yonyine izazana umuti w’amakimbirane impande zombi zimaze imyaka irenga 10 zifitanye.