Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), yatangaje ko tariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga 2024, ari iminsi y’ibiruhuko.
Ni amakuru iyi Minisiteri yatangaje ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X.
Minisiteri y’Abakozi ba Leta yagize iti “Iyo minsi yombi [Ku wa Mbere no ku wa Kabiri] izaba ari iminsi y’ikuruhuko rursange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mbonezagihugu.”
Ibi biruhuko byashyizweho mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Aya matora biteganyijwe ko azitabirwa n’abarenga miliyoni 9 ndetse n’ama site y’itora akaba yaramaze guteganywa igisigaye akaba ari umunsi nyirizina.
Ni mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC), yatangaje ko imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite u Rwanda rwitegura, igeze ku gipimo cya 90%.
NEC itangaza ko harimo gushyirwa ibyangombwa byose bikenewe kuri site z’itora, harebwa n’imihanda igera kuri ayo masite kugira bizorohere abahageza ibikoresho ndetse n’abaturage bazajya gutora.
Mu rwego rwo kurushaho kunoza imigendekere y’amatora, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo yasanze Abanyarwanda bakwiye ikiruhuko muri iyo minsi yavuzwe haruguru kugirango hatazagira imbogamizi bahura nazo.