Ni kenshi hatahwa imidugudu y’icyitegererezo irimo amazu meza kenshi usanga yujuje ibyangombwa byose byo mu rugo ndetse zirimo n’ibindi bikoresho nkenerwa byo mu rugo nk’intebe, ibiryamirwa n’ibindi.
Ibi nibyo abaturage bo mu karere ka gisagara bibaza aho bavuga ko bubakiwe inzu zitujuje ubuziranenge ndetse banasabwa kwigurira inzugi nkuko babitangaza.
Abaturage batujwe mu midugudu ibiri uwa Duwane n’uwa Nyarubore bo mu karere ka gisagara baravuga ko bubakiwe amazu mu bikorwa by’imiganda rusange y’abaturage ariko ngo izo nzu zikaba zarubatswe mu buryo butanoze dore ko byinshi aribo banabyikoreye n’ubwo ngo bahawe amabati y’ubuntu.
Umuturage umwe avuga ko yatanze amafaranga ibihumbi 20 yo kugura inzugi bakazishiramo ariko yafungura urugi rukavaho ibintu avuga ko rwashoboraga kugwa ku mwana we ubu rukaba rurambitse hasi mu nzu rudakinze nkuko amashusho ya TV1 dukesha iyi nkuru abigaragaza.
Aba baturage kandi bavuga ko iyi midugudu yubatswe mu manegeka bibaza impamvu abandi bubakirwa inzu nziza zujuje ibisabwa zirimo byose ariko ntibumva ukuntu bo bubakiwe inzu zitameze neza kandi bakanazituramo zituzuye neza.
Umuyobozi w’ungirije ushinzwe iterambere ry’abaturage mu karere ka Gisagara Habineza Jean Paul avuga ko ibi biterwa n’ubwinshi bw’abaturage baba bakenewe kubakirwa kandi akarere gafite ubushobozi buke ko ubushobozi bubonetse ari bwo bugena imiterere y’inzu zigiye kubakwa.
Yagize ati:”bitewe n’aho amafaranga yavuye cyangwa ingengo y’imari ihari amazu ashobora kuza atubatse kimwe rero nta kurobanura ku butoni kubamo”
Nubwo aba baturage bibaza ibi, bavuga ko batari kugaya izi nzu bahawe cyane ko ntanizo bari bafite mbere.