Ni kenshi hagiye humvikana inkuru z’itabwa muri yombi rya bamwe mu basore/abagabo bagize abagore abana b’abakobwa batagejeje ku myaka y’ubukure ariyo 18 nkuko itegeko nshinga ry’u Rwanda ribivuga ariko ugasanga bamwe mu baturage badashigikiye iryo tabwa muri yombi ku mpamvu turagarukaho muri iyi nkuru.
Leta y’u Rwanda yashize ingufu mu basambanya bana bakiri bato batari bageza ku myaka y’ubukure ndetse inashiraho ibihano bikarishye ku bagaragaweho icyo cyaha cyo gusambanya umwana utagejeje kumyaka y’ubukure aho kuri ubu igihano ari uguhabwa igifungo cya burundu iteganywa mu ngingo ya 4 n’iya 5 y’itegeko No 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019, rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 133.
Iki gihano ntikivugwaho rumwe n’abaturage cyane ko bamwe bavuga ko kiremereye cyane kandi harigihe usanga umwana afite nk’imyaka 17 bigaragara ko ari mukuru ariko ugasanga uwamuteye inda ahise afungwa nyamara bari kuzabana bakubaka urugo rugakomera nkuko umuturage utarashatse kwivuga izina yabidutangarije.
Yagize ati: ‘’Ugasanga umusore yiyumvikaniye n’umukobwa w’imyaka 17 bakabana ariko RIB yabimenya igahita iza igafunga wa musore kandi ari nawe wari utunze urugo ugasanga ahubwo ubuzima bwa wa mwana nibwo bubaye bubi’’
Ibi abyemeranya n’umusaza witwa John watubwiye inkuru y’umusore wabanaga n’umwana w’umukobwa nk’umugore n’umugabo nta kibazo bafite ariko ngo uwo mwana igihe agiye ku bitaro barebye imyaka afite bahita bata muri yombi umugabo we kandi yari amutunze none ubu uwo mugore akaba abayeho mu buzima bubi.
Abaturage bamwe bavuga ko muri iri tegeko hagakwiye kugira ibyo bongeraho. Ati:’’Nk’uwasambanije umwana uri munsi y’imyaka 15 akagira imyaka akatirwa, uwasambanije uri munsi y’imyaka munsi y’I 10 nawe agahabwa igihano kimukwiriye naho uwasambanije uwa 16 na 17 bakareba ukundi kuntu bakoroshya igihano bahabwa kuko kenshi unasanga ari bakuru rwose’’
Ku wa 20 Ukwakira 2021, umusore ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa mu karere ka Muhanga akanamugira umugore atari yageza ku myaka y’ubukure yasabiwe n’ubushinjacyaha guhanishwa igihano cya burundu.
Muri uru rubanza, Abaturage b’aho ukekwa atuye, batanze amakuru ko abana n’umwana nk’umugabo n’umugore, abayobozi b’Inzego z’ibanze bajya aho uregwa atuye bahasanga uwo mwana, n’uregwa babemerera ko babana nk’umugabo n’umugore.
Uyu mwana w’umukobwa uvugwa avuga ko uregwa yamusabye ko babana bakazaba bashyingiranwa ari uko yujuje imyaka y’ubukure mu gihe umusore yemera icyaha akanagisabira imbazi, akavuga ko yari azi ko uwo mukobwa yari afite imyaka 18 y’amavuko.
Uyu musore bigaragara ko abayobozi b’inzego z’ibanze bari batereye agati mu ryinyo barabaretse bakibanira nk’umugabo n’umugore ibintu bikunze kuba henshi aho unasanga ababyeyi bumvikana mu buryo bw’ibanga n’abasambanije abana babo bakabaha amafaranga cyangwa se indi mitungo itandukanye ituma baceceka ibintu Leta idahwema kwihanangiriza abaturage.
Imwe mu mpamvu abaturage bakunze gutanga ni uko iyo ufunze uwabanaga n’umwana nk’umugore n’umugabo ko icyo gihe uba uhemukiye uwo mwana cyane ko aba adafite n’ubushobozi bwo kwitunga kandi nanone bikagorana gusubira iwabo mu rugo atwite benshi bakemeza ko aba agiye kuba indushyi akiri muto.