Ese kubira ibyuya cyane mu ijoro ni ikimenyetso cy’uko wanduye agakoko gatera SIDA? Kuki se biba ku bantu bamwe na bamwe babana n’agakoko gatera sida? Biterwa n’iki?
Kuzana icyuya ni uburyo umubiri ukoresha witabara iyo ubushyuhe byiyongereye cyangwa se uhuye n’izindi stress izo arizo zose. Ndetse ku bantu bamwe na bamwe ibyuya bishobora kuza nta n’ikintu kibiteye. Nubwo ibyo byuya nta kintu byatwara umubiri ariko bishobora kwerekana ko umuntu afite indi ndwara ibyihishe inyuma nubwo rimwe na rimwe ntayo iba ihari.
Benshi mu bantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida bakunze kuzana ibyuya mu ijoro. Ibi kandi biba cyane cyane ku bantu badafata imiti igabanya ubukana bafite munsi y’abasirikare magana abiri. Itandukaniro riri hagati yo kubana n’ubwandu bw’agakoko gatera sida no kurwara sida nyirizina, iyo abasirikare bagabanutse cyane bakajya munsi ya 200, nibwo umuntu atangira kubarwa nk’urwaye sida..
Ibyuya biza mu ijoro bitandukanye n’ibyuya bisanzwe dore ko biza nta myitozo umubiri wakoze ahubwo bikaza umubiri uri kuruhuka. Ikindi kandi ibyuya bya ninjoro biza ari byinshi.
Hari impamvu nyinshi zitera umuntu kuzana ibyuya mu ijoro. Izo mpamvu zishobora kuba ari izoroheje cyangwa se ubwandu bukomeye bw’agakoko gatera sida. Ni ngombwa kuzirikana ko kuzana ibyuya byonyine bitaba ikimenyetso cy’agakoko gatera sida. Ariko niba ubibonye wakwipimisha kugira ngo umenye aho uhagaze.
Dore rero bimwe mu bintu byatera kuzana ibyuya mu ijoro: Gucura ku bagore, Indwara ya diyabete, Indwara y’umwingo, Umunaniro ukabije, Gutwita, Indwara zo gusinzira, Kunywa inzoga cyane, Kanseri z’amaraso, Indwara y’igituntu, Indwara z’ibyuririzi z’agakoko gatera sida
Agakoko gatera sida gusa ntikagutera ibyuya mu ijoro. Ariko iyo udafashe imiti maze ukagira indwara ikabije n’abasirikare bake, ushobora gutangira kuzana ibyuya. Akenshi ariko ibyuya bifitanye isano n’agakoko gatera sida biza ku bice bimwe na bimwe by’umubiri, urugero nk’umutwe gusa.
Nta buryo buzwi bwo gukuraho ibyuya biza mu ijoro uretse kujya kwa muganga ugasuzumwa ukaba wavurwa indwara ibitera. Kenshi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere u Rwanda ruherereyemo, impamvu ikomeye ishobora gutera ibyuya bya n’injoro ni indwara y’igituntu. Ni byiza rero kwivuza hakiri kare kuko iyi ndwara ni mbi kandi yandurira mu mwuka. Urumva ko byoroshye kuyanduza abo mubana.
Murakoze kuduha aya makuru.
Ubutaha muzagerageze mujye munaduha aho twashakira amakuru yisumbuyeho.
Nk’ibi bijyanye n’ubuzima biba byiza muduhaye référence ku nzobere mu by’ubuzima, icyo zibivugaho.