Harabura amezi make ngo Cléophas Barore yuzuze umwaka agizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA. Ni umwanya yagiyeho nyuma y’igihe kinini ari umunyamakuru kuri icyo gitangazamakuru, kibumbiye hamwe ibinyamakuru bitandukanye bya Leta.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Igihe yatangaje byinshi bisabwa kugira ngo umupira ube waca kuri television y’u Rwanda ko bisaba amikoro menshi.
Abajijwe ku cyo abanyarwanda bakwiye kwitega kuri RBA mu myaka irimbere yagize ati:” Reka mbanze nshime ko ntari njyenyine kuko nabonye Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Wungirije. Icya kabiri rero, imigabo n’imigambi dufite; hari igenamigambi ry’imyaka itanu rikubiyemo indangagaciro z’umukozi w’iki kigo, zikubiyemo aho turi n’aho twerekeza, harimo cyane cyane nyine ko itangazamakuru muri iki gihe rishingiye cyane ku ikoranabuhanga.
Turi kubaka ubushobozi butuganisha muri iyo si kuko ari ho abantu bimukiye, ni ho abantu bari gucururiza. Abantu bimukiyeyo na za ngeso zose uko uzizi. Abajura bariyo, ababwirizabutumwa, abaturage bose baba hirya iyo ni ho batuye ni ho bakorera; nta muntu ugitegereza isaha y’amakuru. Nta saha y’amakuru ikibaho.
Kubera ari uko abantu bameze rero, mu ngamba dufite harimo kubibaha kuko muri iyo si y’ikoranabuhanga nta muntu ugifite umwanya wo kureba ikiganiro kimara amasaha abiri, atatu ane.
Tuzagumana uburyo busanzwe, turimo kubukora kandi tubuvugurura mu byo duha abakurikirana ibitangazamakuru bya RBA ariko tunazirikana ko dufite abantu benshi bakoresha uburyo buriho bw’ikoranabuhanga.
Abo tubafata nk’inkoramutima zacu kandi tubizeza ko tutazigera na rimwe tubatenguha. Turabumva natwe tukagerageza gutunganya ibiganiro n’amakuru byacu bijya gusubiza inyota abantu bafite. Ntabwo tuyibamara yose kubera amakuru asigaye ahenda.
Kera bavugaga ko amakuru ari ubuntu, ariko ubu arahenda. Urugero, uyu munsi kugira ngo tukwereke umupira, hari ikiguzi. Abareba iki kiganiro bumve ko kubereka umupira bihenda. N’iyo tuwubahaye hari ibindi biganiro byinshi biba biburiyemo cyangwa bishobora kuzaburiramo bikabura ingengo y’imari yo kubikora no kubitunganya.
Bakwiye kumenya ko umupira ari ingengo y’imari, ko siporo itakiri siporo gusa; byabaye ubucuruzi. Rero bisaba uburenganzira n’iyo byaba ari ikipe yanyu, tugeze ku rwego ibihugu bimwe bitakibibasha.
Ibi yabitangaje nyuma yuko iki kigo cy’Itangazamakuru mu Rwanda gikomeje kunengwa na benshi ko hari imikino imwe nimwe y’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo itajya yerekana bityo ugasanga abanyarwanda bari kuyibona ibahenze cyane.