Ikibazo cy’amarimbi yuzura vuba kimaze iminsi kigarukwaho bikavugwa ko biterwa n’uburyo bwo gushyingura abantu bose bahitamo bumara ubutaka n’ibikoresho bubakishije biramba, bigatuma imyaka irimbi ryari kuzamara rigakoreshwa ibindi irushaho kuba myinshi.
Ahari irimbi mbere harangwaga n’imisaraba myinshi ishinze mu runyuranyurane rw’indabyo ariko uko iterambere rirushaho kwihuta ubu harangwa n’urwererane rw’amakaro yubatse neza ateyemo ifoto n’amazina y’uhashyinguye.
Ingingo ya gatanu y’Itegeko rigena imitunganyirize n’imikoreshereze y’amarimbi ivuga ko umurambo ushyingurwa mu mva yihariye kandi buri mva igomba kugira uburebure butarengeje metero ebyiri n’igice (2,5m), ubugari butarengeje santimetero mirongo inani (80cm) n’ubujyakuzimu butari munsi ya metero ebyiri (2m).
Ishimangira ko ababishatse bafite uburenganzira bwo gushyingura imirambo y’ababo irenze umwe mu mva imwe, ku buryo bagerekeranya amasanduku. Gusa isanduku yo hejuru igomba kuba iri nibura muri metero ebyiri (2m) z’ubujyakuzimu.
Iri tegeko kandi risaba ko hagati y’imva n’indi hagomba kuba hari nibura santimetero mirongo itanu (50 cm) mu mpande zombi.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe imitunganyirize n’imikoreshereze y’ubutaka mu Kigo cy’Iguhgu gishinzwe ubutaka Rutagengwa Alexis, aherutse gutangaza ko abantu benshi bahitamo gushyingura mu mva zidasanzwe ndetse bagasa n’abiyongeza ubutaka ku buryo ikibanza umuntu umwe ashyingurwamo kiba cyenda kwikuba kabiri.
Ati “Aho hagiriyemo ba rwiyemezamirimo badufasha gucunga amarimbi bagiye bashyiramo ubundi buryo aho irimbi baryubakira bakoresheje ibikoresho by’ubwubatsi, bagashyiramo amatafari ahiye, sima, beton bakamwubakira rwose ukabona ko umuntu afashe ikibanza, bagashyiraho amakaro bagakora isuku ya ya makaro, ibyo kubikora byahise bikuba kabiri imva mbere umuntu yajyaga akoresha.”
“Kuko kuyubakira bisaba ko abantu babona aho bahagarara bakubaka, mbere itegeko ryateganyaga ko ubugari bw’imari ari santimetero 80, ubu bisigaye ari metero imwe n’igice kugira ngo abubaka hano bubake bakikize hose babone n’aho bashyira ya matafari na sima.”
Nk’ubu mu irimbi rya Rusororo ryatangiye mu 2011 biteganyijwe ko rizamara imyaka 20 rikagera mu 2030 ariko mu 2022 ryahise ryuzura ku buryo bongeyeho ubundi butaka kubera ko hahise himakazwa ibyo gushyira amakaro ku mva ubuso bw’aho umuntu ashyingurwa buriyongera, imyaka ryari kumara rikoreshwa iragabanyuka.
Irindi rimbi biheruka kwemezwa ko ryuzuye ni irya nyamiramo, rwiyemezamirimo uricunga akavuga ko muri Nzeri 2024 ryari risigaranye aho gushyingura hangana na metero kare 300.
Amategeko ateganya ko kugira ngo imva isanzwe ishyinguwemo yongere ishyingurwemo indi mirambo, bitegereza imyaka 10, na ho mu mva zidasanzwe bitegereza imyaka makumyabiri 20 uhereye ku gihe cya nyuma imva yashyinguriwemo.
Rutagengwa ati “Amarimbi dufite ataragiye akoresha ubu buryo bwa beton iyo ugiyeyo usanga harabaye ishyamba ryiza cyane, harameze ibindi bimera byiza cyane uyu munsi hakoreshejwe ibindi. Bubatsemo, baciyemo ibibanza bubatsemo ibikorwa remezo bikomeye n’ibindi bikoreshwa ibindi kubera ko ibyo bintu bitigeze bihajya ndetse twasanze gushyiraho ibi bintu bya sima bituma irimbi riba ahantu hateye ubwoba kuko ntabwo ari ahantu wisanzura.”
Hari kwigwa ku buryo bushya bwo gushyingura
Amarimbi yubakiye n’amakaro cyangwa amennyeho beton n’andi yubakishije ibikoresho biramba ntabwo asaza mu myaka igenwa n’amategeko ndetse abangamira ibidukikije.
Ibi kandi binajyana n’uko ikiguzi cyo gushyingura cyagiye kizamuka kuko hari aho imva igeza kuri miliyoni 1 Frw, hakiyongeraho ikiguzi cy’isanduku, kugeza umurambo ku irimbi n’umuhango wo gukaraba.
I Nyagatare imva ihenze ni ibihumbi 400 Frw, hakaba iy’ibihumbi 250 Frw, abandi bagafata iz’ibihumbi 220 Frw, iz’ibihumbi 25 Frw iya make cyane ikaba iya ibihumbi 15 Frw.
Rutagengwa yavuze ko hari umushinga w’itegeko uri kwigwaho ugamije kunoza uburyo bwo gushyingura butangiza ibidukikije.
Ati “Hari uburyo twabonye mu bihugu byateye imbere aho irimbi za metero ebyiri twavugaga ziba zitangiza ibidukikije, ni ukuvuga umuntu ni isanduku ibora yashyizwemo ashyirwa mu gitaka kuko na Bibiliya irabivuga ko aho twavuye ari ho tugomba gusubira. […]Ahubwo hejuru haterweho indabo n’ubusitani nibashaka haterwe ibiti cyangwa ibyo biti ari byo bitandukana ariko habe ari ubusitani bucunzwe.”
Yahamije ko abashinzwe gucunga amarimbi basigarana akazi ko gukora utuyira twiza, gutunganya indabo n’ubusitani bitandukanye no guhora uhanagura amakaro yasaza ukongeraho andi.
Ati “Twari twavuze ngo dushobora gushyiraho akantu kangana na santimetero 15 ku mutwe w’imva. Imva isanzwe ikagira 100% nta kintu na kimwe kigiyeho hakamera ibyatsi n’ibiti ariko ku mva idasanzwe hakajyaho ibyatsi n’ibiti ariko hongerweho akantu gato ko kujyaho izina rye n’ifoto.”
Mu bindi biteganyijwe gushyirwamo imbaraga ni uguhindura imyumvire y’abaturage bakayoboka gahunda yo gutwika imirambo, cyangwa kubaka inyubako zo gushyinguramo zaba izo mu kuzimu cyangwa izo hejuru zishobora gushyingurwamo abantu benshi icyarimwe.
Magingo aya mu Rwanda hari amarimbi arenga 1450, ari ku buso bubarirwa muri hegitari ibihumbi 15.