Umuyobozi w’umuryango Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yatangaje ko afite amakuru y’uko Kabahizi Fridaus uvuga ko yabyaranye na Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati yatewe inda yaramaze kugeza ku myaka y’ubukure.
Muri iki cyumweru ni bwo Ndimbati uzwi muri filime y’urwenya ya ’Papa Sava’ yatawe muri yombi na RIB akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.
Ni nyuma y’amakuru aheruka gushyirwa hanze n’umugore witwa Kabahizi Fridaus ukomoka mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara umushinja kumusindisha ubwo yari afite imyaka 17 akamutera inda y’impanga, yamara kubyara akirengagiza inshingano zo kurera.
Madamu Ingabire Marie Immaculée aganira na Yago TV Show, yavuze ko afite amakuru yizewe y’uko Fridaus yatewe inda yaramaze kugeza ku myaka y’ubukure.
Ati: “Uriya mwana w’umukobwa amakuru mfite kugeza ubu, yari arengeje imyaka y’ubukure; yari arengeje imyaka 18. Yego ntabwo yari ayirengeje cyane ariko itegeko rirasobanutse, kandi burya n’iyo ari ukwezi kumwe uba uyirengeje.”
Ingabire avuga ko uburyo Fridaus asobanura iby’imyaka ye biteye urujijo. Yavuze ko ashobora kuba yaravutse mu Ukuboza 2002 nk’uko abivuga, gusa ubutabera bukazagendera ku itariki ya 01 Mutarama yanditse mu irangamimerere.
Yavuze ko mu gihe byagaragara ko uriya mugore yavutse muri Mutarama yaba yarabeshyeye Ndimbati, bityo ibyo amurega akaba ari we byahama.
Ingabire usanzwe ari umunyamategeko yavuze ko icyo gihe ibyaha bindi Ndimbati yaba ashobora gukurikiranwaho ari ubusambanyi (mu gihe yaba akiregewe n’umugore we) ndetse no gukoresha indi imibonano mpuzabitsina ku gahato mu gihe byagaragara koko ko yari yabanje gusindisha Kabahizi.
Ku bwa Ingabire kandi, ngo kuba Ndimbati yarabyaranye n’uriya mugore ntibivuze ko agomba gutunga abana be ngo na we amutunge.
Ati: “Abagore b’Abanyarwandakazi nabuze uko umuntu yabasobanurira. Kuba warabyaranye n’umuntu ntibimuha inshingano zo kugutunga wowe, bimuha inshingano zo gutunga abana be. Wowe uri mukuru itunge.”
Ingabire cyakora cyo yavuze ko n’ubwo abakobwa baba bagejeje ku myaka y’ubukure bidaha abagabo uburenganzira bwo kubasambanya, ko ahubwo baba bakwiriye gufashwa gutegurirwa ahazaza habo heza.