Ingingo yo gutakaza akarangabusugi ku bakobwa ivugisha benshi bitewe n’imico n’imyumvire y’abatuye mu gihugu runaka, ku buryo hari abibwira ko umukobwa bazamutegera ku kuva amaraso akimara gukora imibonano mpuzabitsina bwa mbere n’uwo bashakanye, bikaba ikimenyetso cy’uko yaba atarayikoze mbere.
Ikigo gishinzwe serivisi z’ubuzima mu Bwongereza, National Health Service, mu 2023 rwatangaje ko kuba umukobwa cyangwa umugore atava amaraso akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere ari ibisanzwe.
Uru rubuga rugaragaza ko umugore cyangwa umukobwa ashobora kuva amaraso akoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere habayeho kwinjiza cyane (Penetration), agahu korohereye bita ‘Hymen’ kari kari ku myanya ndangagitsina ye kakavaho.
Gusa na none bigaragazwa ko ako gahu gashobora kuvanwaho n’izindi mpamvu zitandukanye na mbere y’uko akora imibonano mpuzabitsina, zirimo nko kuba haba ibirimo ibyuma byakwinjizwa mu gitsina cye akorerwa ibizamini by’ubuvuzi (Pelvic Exams).
Hari kandi abo ako gahu kavaho bari kwifashisha udukoresha dukora isuku mu myanya y’ibanga yabo bari mu gihe cy’imihango (Tampons), cyangwa se kakaba kacika winjije ikindi kintu mu byanya y’ibanga nk’urutoki nko ku bagerageza kwikinisha.
National Health Service yatangaje ko kuba umukobwa yatakaza ako gahu biba bidasobanuye ko yatakaje ubusugi bwe cyangwa se ngo abantu bumve ko yakoze imibonano mpuzabitsina na mbere hose, kuko kanavanwaho n’izindi mpamvu zirimo gutwara ifarasi.
Binagaragazwa kandi ko imiterere y’imibiri y’ab’igitsinagore itandukanye ku buryo hari n’abagira ‘Hymens’ nto zishobora kuba zava ku myanya yabo y’ibanga mu buryo bworoshye, ndetse bamwe bava amaraso abandi ntibayave bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere, bityo ko ibyo atari cyo kimenyetso cy’uko uw’igitsinagore yaba yarakoze imibonano mpuzabitsina mbere.