Umukinnyi w’ikirangirire ku isi ukomoka mu gihugu cya Argentine Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ku nshuro ye ya karindwi igihembo gihabwa umukinnyi wa mbere ku isi yose.
Ku wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo ni bwo Ballon d’Or ya 2021 izatangwa, mu birori bizabera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa gusa Umunyamakuru wa Televiziyo ya Sky Matteo Moretto yatangaje ko Lionel Messi ari we wegukanye Ballon d’Or ya 2021, ndetse we n’umuryango we bakaba bamaze kubimenyeshwa n’ikinyamakuru France Football gitanga kiriya gihembo.
Messi unafite Ballon d’Or ya 2019, yegukanye iy’uyu mwaka nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino ushize yatwayemo Copa Del Rey ari kumwe na FC Barcelona ndetse na Copa America yatwaye ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Argentine nyuma yaho benshi bamushinjaga ko atajya ayiha ibikombe nk’ibyo aha ikipe ye yakiniraga ya FC Barcelone.
Ni ku nshuro ya karindwi uyu mugabo w’imyaka 33 y’amavuko yegukanye Ballon d’Or kuva yegukana iya mbere muri 2009. Uyu mukinnyi ufite iki gihembo incuro nyinshi kurusha abandi ku Isi, ararusha Ballon d’Or ebyiri mukeba we Cristiano Ronaldo.
Uretse Messi byamenyekanye ko yegukanye kiriya gihembo, umunyamakuru Josep Pedrerol wa Televiziyo ya El Chilinguito yatangaje ko uwamuguye mu ntege ari Umufaransa Karim Benzema ukinira Real Madrid, mu gihe umunya-Pologne Robert Lewandowski ukinira Bayern Munich yabaye uwa gatatu.
Ibi bibaye mu gihe nyamara abantu benshi bajyaga impaka bagaragaza ko Lionel Messi adakwiye guhabwa iki gihembo ko ahubwo cyagakwiye guhabwa umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Chelsea agakinira n’ikipe y’igihugu y’Ubutaliyani ari we Georginho.