Mushiki wa Kim Jong Un, umuyobozi wa Koreya ya Ruguru yateye ubwoba Koreya y’Epfo avuga ko batazazuyaza gukoresha intwaro za kirimbuzi niyishotora nyuma y’aho Seoul imaze kwerekana ubushobozi bwayo bwo kugaba ibitero mu majyaruguru.
Kuri uyu wa Kabiri, Kim Yo Jong mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibitangazamakuru bya leta ya Koreya ya Ruguru, yavuze ko Minisitiri w’ingabo muri Koreya y’Epfo, Suh Wook, aherutse kuvuga ku bijyanye no kugaba ibitero yise “inzozi nziza” n’ “ubusazi”.
Yashimangiye ko mu gihe Koreya ya Ruguru idashaka ko haba indi ntambara ku kirwa cya Koreya, izasubizanya intwaro za kirimbuzi mu gihe Amajyepfo yahitamo ibitero simusiga cyangwa ibindi bitero, ibyo bikaba byatuma ingabo z’Amajyepfo “zirimbuka burundu. ”
Rachel Minyoung Lee, umusesenguzi w’umushinga 38 North ukorera muri Amerika ukurikirana Koreya ya Ruguru, yavuze ko ibyo Kim anenga bishoboka cyane ko bireba Perezida wa Koreya y’Epfo mushya watowe, Yoon Suk-yeol, wasabye kurushaho kubaka ubwirinzi bukomeye bwo kwirinda Koreya ya Ruguru.
Iyi nkuru dukesha Al Jazeera ivuga ko ari ku nshuro ya kabiri mushiki wa Kim jong Un arakara asubiramo ibitekerezo bya Suh mu minsi itatu. Ku cyumweru, yavuze ko aya magambo ari “uburangare” maze avuga ko Amajyepfo agomba “kwitoza ikinyabupfura niba ishaka gukumira ibiza”.
Koreya ya Ruguru yihanangirije inshuro nyinshi ko yiteguye gukoresha intwaro zayo za kirimbuzi mu gihe yaba ibangamiwe n’abo bahanganye kandi yihutisha iterambere ry’intwaro z’igisirikare cyayo kuva Kim yatangira kuyobora mu myaka irenga icumi ishize.
Yahagaritse by’agateganyo kugerageza ibisasu biraswa kure n’ibya kirimbuzi igihe Perezida wa Amerika icyo gihe, Donald Trump, yemeraga guhura na Kim Jong Un mu nama zitari zarigeze zibaho.
Inzira ya dipolomasi yasenyutse muri 2019 kandi ibiganiro ku kugabanya intwaro za kirimbuzi byarahagaritswe kuva icyo gihe.
Ubu Kim bigaragara ko yasubiye mu buyobozi bwa gisirikare agerageza kujyana Amerika mu biganiro, aho Pyongyang muri aya mezi yubuye ibikorwa byo kugerageza intwaro zayo, ndetse mu kwezi gushize ikaba yaragerageje igisasu cya missile ballistique, ubwoko yaherukaga kugerageza mu 2017 kandi abahanga bamwe bavuga ko hashobora gukurikiraho kugerageza igisasu cya kirimbuzi.
Biteganyijwe ko mu mpera z’uku kwezi, Koreya ya Ruguru izizihiza isabukuru y’imyaka 110 y’ivuka rya Kim Il Sung, sekuru wa Kim. Mubisanzwe, Pyongyang ikunda kwizihiza amasabukuru y’ingenzi mu gihugu mu karasisi ka gisirikare, mu kugerageza intwaro zikomeye cyangwa mu kohereza ibyogajuru mu kirere.