Kim Jong Un Perezida wa Koreya ya ruguru uzwiho ibikorwa bidasanzwe yategetse ko nta muturage wemerewe guseka, kunywa ibisindisha cyangwa kwizihiza amasabukuru y’amavuko nkuko byari bisanzwe, ibi bikazaba mu gihe cy’iminsi icumi.
Ibi byatangajwe kubera ko guhera uyu munsi tariki ya 17 Ukuboza muri iki gihugu bibuka uwahoze ari perezida w’iki gihugu ari nawe se wa Kim Jong-Un ari we Kim Jon-il umaze imyaka icumi yitabye Imana.
Ku baturage, ni itegeko bagomba kubahiriza cyangwa bagahura n’ingaruka zirimo kuburirwa irengero nk’uko RFA (Radio Free Asia) yabitangaje. Umwe mu baturage baho yagize ati: “Mu gihe cy’icyunamo, ntabwo tugomba kunywa inzoga, ntabwo twemerewe guseka cyangwa ngo tujye mu bindi bikorwa byo kwishimisha.”
Hari uwatangaje ko n’ubusanzwe uwanywaga ibisindisha mu gihe nk’iki, yafungwaga, ntazongere kugaragara. Ati: “Ubushize, abantu benshi bafatwaga banywa ibisindisha mu gihe cy’icyunamo batabwaga muri yombi, bagafatwa nk’abanyabyaha. Baratwarwaga, bakajyanwa ahantu ku buryo tutongera kubabona.”
Yakomeje asobanura iby’ibi bihe ati: “N’igihe umwe mu muryango wawe apfuye mu gihe cy’icyunamo, ntabwo uba wemerewe kurira cyane kandi n’umurambo we uba ugomba gusohorwa ari uko kirangiye. Abantu ntabwo baba bemerewe no kwizihiza amasabukuru y’amavuko iyo ahuriranye n’icyunamo.”
Bivugwa ko guhera mu ntangiriro z’uku kwezi, abapolisi bahawe gahunda yo kugenzura bakareba abarenga kuri iri tegeko mu gihe icyunamo kizaba cyatangiye. Kim Jong-il yapfuye tariki ya 17 Ukuboza 2011 bikaba bikekwa ko yishwe n’indwara y’umutima