Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko igiye gutangira kwakira kandidatire z’abashaka guhatana ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse n’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Inyandiko iyi Komisiyo yashyize hanze ku wa Mbere tariki 19 Gashyantare mu 2024, ikubiyemo amabwiriza agenga amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite yo mu 2024, igaragaza ko kandidatire ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu zizatangira kwakirwa ku wa 17 Gicurasi mu 2024, kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024.
Ikomeza ivuga ko “Komisiyo izakira kandidatire ku mwanya w’Ubudepite guhera ku wa 17 Gicurasi 2024 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2024.”
Aya mabwiriza agaragaza ko “Kwakira kandidatire bizakorerwa ku cyicaro gikuru cya Komisiyo mu minsi y’akazi, guhera saa Tatu za mu gitondo, kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.”
Ibi nibirangira ku wa 6 Kamena mu 2024 iyi komisiyo izatangaza urutonde rw’agateganyo rwa kandidatire zemejwe ku mwanya wa Perezida n’Ubudepite. Ku wa 14 Kamena, nibwo hazatangazwa izemejwe burundu.
Komisiyo itangaza urutonde rw’abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika rwemejwe burundu, ku rubuga rwa murandasi rwa Komisiyo, ku wa 14 Kamena 2024.
Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite mu mwaka wa 2024 azaba tariki 15 Nyakanga. Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017, mu gihe ay’abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.
Muri Gashyantare mu 2023 nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko aya matora yombi yahuzwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko nibura itora rya Perezida wa Repubulika n’iry’abadepite yose hamwe atwara arenga miliyari 14Frw. Bivuze ko iyo izi mpinduka zitabaho, u Rwanda rwari kuzakoresha miliyari 7Frw mu 2023 mu matora y’abadepite, rukazongera gukoresha izindi miliyari 7Frw mu itora rya Perezida wa Repubulika.