Urubuga nkoranyambaga rwa whatsApp rurakataje mu igerageza ryitezweho kuzemerera abarukoresha gusangizanya amashusho, amajwi, amafoto, n’inyandiko, bidasabye ko hifashishwa internet.
Ni ibintu byakiranywe akanyamuneza kuko hari ubwo abantu bashaka gusangizanya Ubutumwa (Files) bikagorana kubera internet yagize ibibazo bitewe n’aho baherereye.
Amakuru avuga ko ubwo buryo bwiswe “Nearby Share” buzajya bukoreshwa n’abantu begeranye, nk’uko Bluetooth ikora.
Ni uburyo buzaba bushoboka hagati ya telefone zose, zaba izikoresha Android n’iza iOS.
Kuri Android bizajya bikorwa telefoni imwe ishakisha indi, iyo bashakisha ikemera kuba “connected”. Kuri iOS ho bizajya bisaba ko telefoni imwe ikora “scan” kuri QR code mu yindi, mukabona kohererezanya “files”.
Itariki nyirizina y’igihe abakoresha WhatsApp bazatangirira kwifashisha ubwo buryo ntiramenyekana.