Mu minsiyashize umuhanzikazi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda Butera Knowless yashize hanze integuza ko isaha ku isaha arasohora indirimbo yitwa “Bafana bafana” afatanyije na Bull dog na Fireman benshi bayitegerezanya amatsiko menshi.
Hadaciye igihe kirekire iyi ndirimbo yasohotse ejohashize tariki ya 3 Werurwe aho kuri ubu imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 55 ku rubuga rwe rwa YouTube.
Muri iyi ndirimbo Knowless agaragaramo ahetswe mu ngobyi ya Kinyarwanda zimwe mu mateka yo hambere bahekagamo abageni babashingiye ndetse na we yari yambaye imyenda yera asa nkaho ashingiwe bya kinyarwanda.
Ni indirimbo yiganjemo amashusho ya Kinyarwanda ndetse n’imyambaro ijyanye n’umuco nyarwanda aho Bulll dog na Fireman nabo baba bambaye imyenda cyera yambarwaga n’abami ndetse n’intebe bicayemo zikaba ziteye neza nk’izabami bo hambere.
Iyi ndirimbo kandi yahise izamura amarangamutima y’abafana b’aba bahanzi dore ko bitari bimenyerewe ko Knowless akorana indirimbo n’abahanzi b’injyana ya Hiphop barenze umwe bityo abakunzi babo bagaragaje ko banyuzwe n’iyi ndirimbo yabo.