Umukinnyi w’ikipe ya Paris Saint Germain akaba anakinira ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa Klian Mbappe yatangaje ko atakigereranya na Ronaldo cyangwa Messi ngo kuko kugera ku rwego rwabo bidashoboka bitewe n’uduhigo bagiye bakora na nubu kandi bagikora.
Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga n’itangazamakuru aho yavuze ko kuvuga ko yagera ku rwego rwabo byaba ari ukwirarira kuko ngo baciye uduhigo twinshi bigoye kudukuraho bityo ko avuze ko yagera ku rwego rwabo yaba yirariye.
Ati “Kwibwira ko uzakora byiza kubarusha [Messi na Ronaldo] birenze kwiyemera cyangwa kwiyemeza, N’ukudatekereza. Bariya bakinnyi ni ntagereranwa. Baciye amategeko yose ajyanye n’impuzandengo.”
Mbappe yahishuye ko yakuze akunda Cristiano Ronaldo ndetse mu cyumba cye ngo yari yarujujemo amafoto y’uyu mukinnyi usigaye akinira Manchester United.
Mbappe yiteguye gufasha PSG kwegukana igikombe cya UEFA Champions League yifuza cyane nyuma yo gutenguha Real Madrid akayongerera amasezerano y’imyaka 3 muri Gicurasi uyu mwaka.