Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeriya Kizz Daniel wari utegerejwe i Kigali yageze i Kigali nyuma y’amasaha arenga atanu ategerejwe ku kibuga cy’indege benshi mu bakunzi be bariruhutsa dore ko batari bizeye neza ko uyu muhanzi aza guataramira mu Rwanda.
Uyu muhanzi wari umaze iminsi muri Tanzania aho yanakoze igitaramo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, yari yijeje abateguye igitaramo yatumiwemo ko ahagera mu ma saa yine n’igice z’igitondo cyo ku wa 13 Kanama 2022.
Iyi saha yageze abamutumiye bahageze biteguye kumwakira ariko byageze saa cyenda ataragera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Bruce Melodie n’abandi bagombaga kwakira Kizz Daniel babwiwe ko bagomba gutegereza uyu musore akahagera ariko amasaha yabaye hafi atanu bamutegereje bamubuze.
Amakuru ahari yavugaga ko mu ijoro ryo ku wa 12 Kanama 2022 Kizz Daniel yasabye Abanya-Nigeria bamutumiye ko akeneye kugera mu Rwanda mu ndege yihariye.
Bitewe n’uko bari bizeye ko agera i Kigali mu ndege yihariye, abatumiye Kizz Daniel na Bruce Melodie wagombaga kumuha ikaze bakomeje kumutegereza kugeza isaha yahagereye.
Kizz Daniel agomba kuririmba mu iserukiramuco ATHF byitezwe ko kibera kuri Canal Olympia. Kwinjira muri iri serukiramuco ni ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 60 Frw yisumbuyeho.
Bruce Melodie, Ariel Wayz, France, Niyo Bosco na Momo Lava ni bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda baza kuririmbana nawe.
Ni igitaramo kigomba kuyoborwa na Lynda Ddane, MC Tino bafatanyije na MC Anita mu gihe hagombaga gucuranga Nep DJs na DJ Marnaud.