Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwafunze Gasagure Vital, ushinzwe ibikorwa remezo mu Karere ka Kirehe hamwe n’icyitso cye Sindikubwabo Evariste bakurikiranyweho gusaba no kwakira ruswa .
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ,RIB, ruvuga ko uyu n’icyitso cye bakiriye ruswa ingana 500,000 frw muri miliyoni 21 frw batse rwiyemezamirimo kugira ngo azahabwe isoko.
RIB ivuga ko aba bafashwe ku wa 23 Gicurasi 2024 aho uyu Gasagure Vital akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke naho Sindikubwayo Evaliste we akurikiranyweho kuba icyitso ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke.
RIB ivuga ko abafashwe bafungiwe kuri station ya RIB ya Kirehe mu gihe dosiye yabo ku wa 27 Gicurasi 2024, yamaze kohererezwa Ubushinjacyaha.
Aba nibaramuka bahamijwe iki cyaha, bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriwe.
Ni mu gihe ku cyaha cyo kuba icyitso, aramutse agihamijwe n’Urukiko yahabwa igihano gihanwa hakurikijwe ibihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.
RIB yibutsa ko “ Icyaha cya ruswa ari icyaha kidasaza, igihe cyose ibimenyetso byabonekera, uyiketsweho wese nta cyabuza ko yakurikiranwa nk’uko amategeko abiteganya.”