Nyuma y’uko umusore witwa Masezerano Samuel ufite imyaka 19 yari yaburiwe irengero mu buryo bw’amayobera yabonetse mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2024 .
Amakuru atangwa n’ababyeyi be avuga ko yari yatwawe n’abantu bari bakoresheje abadayimoni ndetse bakaba barongeye kumubona kubera imbaraga z’amasengesho.
Nyina wa Masezerano Samuel witwa Nyiramahoro Saverinda,yemeza ko uwo mwana wabo w’imfura ,urangije amashuri yisumbuye yari yabuze mu buryo bw’amayobera kandi yajyanwe inzu ikinze avanwe mu cyumba yari aryamyemo yambaye ubusa.
Ati:”Mu ijoro ryo ku wa Gatatu ,umwana twajyanye ku meza noneho tujya kuryama nawe afata radiyo ajya kuryama yumva umupira.Mu gitondo ku wa Kane narabyutse kare ndakingura njya mu isoko,ndi ku isoko nahamagaye umutware kugira ngo abwire Maserano aze antwaze ariko ambwira ko yamurebye aramubura.”
Nyiramahoro yakomeje ati:”Umwana twaramushatse turamubura ariko turebye dusanga imyenda akorana ndetse niyo azindukana yose ihari ndetse na telefoni ye n’indangamuntu ye byose byari bihari,byaratuyobeye tubimenyesha ubuyobozi ndetse ifoto ye bayishyira ku mbuga nkoranyambaga kugira bamushakishe .”
Nyiramahoro Saverinda yavuze ko umwana yari yaburiwe irengero avanwe mu cyumba yari aryamyemo yambaye ubusa.
Ntamukiza Elie ,ise wa Masezerano yabwiye BWIZA ko umwana we yari yatwawe n’abantu bari bakoresheje imyuka y’abadayimoni ndetse bakongera kumubona kubera imbaraga z’amasengesho biyambaje .
Ati:“Tumaze kubona ko umwana yabuze kandi yari aryamye inzu ikinze ,mu ijoro ku wa Gatanu byatubereye amayobera , twafashe gahunda yo gusenga noneho bigeze Saa tatu na mirongo ine n’irindwi twumvise ikintu gikubita nk’inkuba hejuru y’inzu noneho turasenga ,turanasohoka tuzenguruka umudugudu dusenga, tugarutse mu nzu turirimba indirimbo ya 28 mu ndirimbo, hanyuma turangije kuyiririmba twumva ikintu kiniha hanze nuko dusohotse nsanga n’umwana wanjye agaramye ameze nk’umurambo kandi yambaye ubusa nkuko yari yaryamye mbere yo kumubura .”
Ntamukiza yakomeje ati:“Umwana tukimubona twabonaga yapfuye ariko tumujyana mu nzu ,abaturanyi baraza dukomeza gusenga ,dukomeza kwinginga Imana noneho umwana tubona arongeye agarura umwuka ,twakomeje gusenga ,ibyari bimurimo birivuga bivuga nicyo bamuzizaga noneho bimuvamo .”
Ntamukiza yunzemo ati:”Twasenze amasengesho noneho ababimuteje bavugaga ko bamuhoraga ko yarangije ishuri afite ubwenge bwinshi.”
Ntamukiza Elie avuga ko imbaraga z’amasengesho zagaruye umwana we wari wajyanwe n’abakoresheje imyuka y’abadayimoni.
Masezerano Samuel, yemeza ko yari yatwawe n’abantu bari bakoresheje imbaraga z’abadayimoni.
Yagize ati:“Nari ndyamye ndimo kumva umupira ariko nkumva abantu barimo kumpamagara ,ubwo baje kunjyana nanjye ntabizi ahantu namenye nisanze ni Gatore ku isoko ,nageze ku rugo rw’umuntu ndaryama ,ambwiye ngo agiye kumfotora ashyire ku mbuga ,ibyarimo kunyobora ,birambwira ngo iruka ,ndirukanka mbona ngeze mu gishanga cy’umuceli ,ndazamuka nsubira Kirehe niho naraye .”
Mazeserano yakomeje asobanura inzira yose yanyuze mbere yo kuburirwa irengero ati:”Navuye mu gishanga ndazamuka nsubira Kirehe niho naraye munsi y’urusengero,mu gitondo nibwo byambwiye ngo ngende nsubire mu muceli ngeze ku iherezo ryawo biranzamura nsubira Kigina .”
Masezerano yunzemo ati:” Narazamutse ,birambwira ngo komeza ,ngera Mushikiri,baranyoboraga nagera ahangaha bakambwira ngo warushye ruhuka . Naragenze ,mbona ngeze Kagabiro ,naje kwisanga ku isambu yo mu rugo ,sinamenye uko naje kugera mu rugo .”
Amakuru BWIZA ikesha abatuye mu Mudugudu wa Remera nubwo hari umwana w’umuturanyi wabo nawe wigeze kuburirwa irengero nawe arangije amashuri mu buryo nabwo bw’amayobera.
Hakizamungu Adelite, Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Mpanga ,yabwiye BWIZA ko amakuru y’uko Masezerano Samuel yari yaburiwe irengero mu buryo bw’amayobera bayamenye ndetse inzego z’ibanze zigatangira kumushakisha ariko mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 5 Ukwakira 2024 , ubuyobozi bumenyeshwa amakuru avuga ko uwo musore yabonetse nabwo mu buryo bw’amayobera.
Ati: ” Twari twatanze amatangazo ahashoboka ariko twari tutaramubona kugeza ubwo yabonetse muri buriya buryo mwamenye. Uburyo yabonetsemo ni uburyo bwabayemo amayobera ariko ntawabihagazeho ni amakuru umuryango waduhaye.”