Abo mu muryango w’uwitwa Kavubi Evariste wari utuye mu mudugudu wa Kaziba, Akagari ka Gahama, umurenge wa Kirehe mu karere ka Kirehe, batunguwe no kujya gutwara umurambo we wari mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere, basanga waratwawe n’abandi, ndetse baramaze no kuwushyingura.
Kavubi wari ufite imyaka 100 cyangwa 101 y’amavuko yapfuye tariki ya 26 Mata 2021, azize uburwayi, umurambo we utwarwa n’umuryango utari uwe, uwushyingura tariki ya 28 nk’uko Umuyobozi w’umudugudu wa Kaziba, Gasana Alexis yabitangarije Bwiza dukesha iyi nkuru.
Gasana yagize ati: “Bamushyinguye kuri 28. Kugeza ejo rero yarayemo iminsi itatu mu mva. Aho ni ho rero twibajije, ese mwo kabyara mwe, abantu bashyira umuntu muri morgue babanje kumureba, bakamukuramo, bakamwambika.”
Mudugudu Gasana yakomeje ati: “Twaratangaye, ni ishyano ryatugwiririye kandi byasuzuguje umusaza wacu w’imyaka 101 kubona umurambo we bawubungana, bakamushyingura, bakamusubiza muri morgue, ndumva ari birebire.”
Umuyobozi w’ibitaro, Dr Munyemana Jean Claude yasobanuye uko byagenze. Ati: “Urabona ku bitaro hari igihe tugira ibyago nk’abantu babiri bakitaba Imana ku munsi umwe. Twagize ibyago hitaba Imana abantu babiri ku wa Kabiri tariki ya 26 mu ijoro kandi benda kwitiranwa. Ubwo rero mu buryo bwo kubika imirambo muri morgue nk’uko dusanzwe tubikora, irabikwa ariko umuryango umwe uza gutwara umurambo tariki ya 28, abandi baje gutwara umurambo ejo tariki 30.
Ubwo abaje gutwara umurambo ku wa Kane, batwaye umurambo, bumva batwaye umuntu wabo, bajya no gushyingura. Ariko abandi baje ejo ku wa 6, barebye umuntu baje gutwara, basanga mu by’ukuri ntabwo ari we.”
Dr Munyemana avuga ko ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’iz’umutekano bahise bakora isuzuma, basanga umurambo wa Kavubi warashyinguwe n’abatari ba nyirawo, hasigara undi w’uwari ufite imyaka 84 y’amavuko.
Ati: “Mu by’ukuri ni ukwibeshya ariko biri kumwe n’uburangare kuko n’ubwo bwose bafite amazina ajya kwitiranwa, bakagira n’imyaka yo hejuru bose kuko umwe afite imyaka 84, undi 100, umuryango watwaye uwabo mbere, hari haje umuntu umwe mu muryango, ntabwo haje benshi ku buryo bahita bamumenya neza.”
Nyuma y’aho habaye aya makosa, ibitaro bya Kirehe byafashe ingamba nk’uko Dr Munyemana yakomeje abivuga. Ati: “Ingamba twafashe ya mbere ni uko, keretse ari umuntu umwe usigaye mu muryango, ariko ubundi abantu bafite abantu benshi mu muryango, twashyizeho ingamba ko bagomba kubanza bagashishoza neza ko uwo muntu ari uwabo.”
Ku ngamba ya kabiri, Dr Munyemana yagize ati: “Hari abakozi basanzwe bakora muri serivisi z’uburuhukiro, hari abandi twongereyeho kugira ngo twizere neza ko umwe uwusuzumye bwa mbere n’undi akawusuma bwa kabiri kugira ngo tugabanye ibyago byo kongera kwitiranya no gukora amakosa nk’ayo.”
Ku ya gatatu, umuyobozi w’ibitaro yagize ati: “Hari amabwiriza yari ahari twahawe na Minisiteri y’ubuzima. Twashyizeho gahunda yo kongera kuyiga no kuyigisha abakozi bose, ni ukwibukiranya kugira ngo amakosa atazongera kuba.”
Nyuma y’aho umurambo wa Kavubi utaburuwe ugasubizwa umuryango we, washyinguwe mu gitondo kuri uyu wa 1 Gicurasi 2022. Uw’undi muryango wo washyinguwe ejo.
Si ubwa mbere mu bitaro bitandukanye hano mu Rwanda havugwa kwitiranya imirambo bamwe bagatwara undi muntu bazi ko ari uwabo batwaye gusa nyuma bikaza kumenyekana.