Benshi mu baturage bo mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore bakozwe mu nkokora n’abayobozi ndetse n’inzego z’umutekano ubwo bari bashaka gusahura bavoma mazutu y’ikamyo yari imaze gukora impanuka.
Iyi kamyo ngo yaguye ahagana saa munani n’igice zo kuri iki Cyumweru mu Kagari ka Cyunuzi mu Murenge wa Gatore nkuko ikinyamakuru Muhazi Yacu cyabitangaje.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge , Ntagwabira Oswald, yavuze ko iyi modoka ikigwa bihutiye kuhagera bafatanya n’abaturage gukumira abashakaga kuyisahura no kuzimya umuriro wari utangiye kuhagaragara.
Yagize ati “Ni ikamyo yari itwaye mazutu kwa kundi ibura feri ikibarangura, yari itangiye gushya ho akantu gato ariko kubufatanye n’abaturage twayizimije, nyuma yaho rero abaturage bashatse kuyivoma mazutu ku bufatanye n’izindi nzego turabakumira.”
Yakomeje avuga ko iyo bavoma iyo modoka n’ubushyuhe yari ifite byari guteza ibibazo birimo impanuka y’iyo mazutu yari gutwika benshi.
Amakuru avuga ko umushoferi wari utwaye iyi modoka yajyanwe kwa muganga mu bitaro bya Kirehe kugira ngo yitabweho n’abaganga nyuma yo gukomereka.