Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwabagiye ikimasa abaturage bo mu Murenge wa Mpanga, mu rwego rwo kubashimira ko bahize bagenzi babo bo mu yindi mirenge mu gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de santé).
Kagenzi Grégoire ushinzwe itumanaho mu karere, yavuze ko bakoze kiriya gikorwa mu rwego rw’ubusabane no kwereka abaturage ko ubuyobozi bw’Akarere bwishimira ubwitabire bwabo mu kwishyura Mutuelle de Santé.
Yabwiye Taarifa ati: “Kiriya kimasa ni icyo twaguriye abaturage kugira ngo bakirye, mu rwego rwo kubashimira ko bitabiriye mu buryo bugaragara gutanga ubwisungane mu buzima. Kwishyura mutuelle de santé birakomeje ariko kugeza ubu Umurenge wa Mpanga niwe uri imbere.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe kandi bwashimiye abatuye Umurenge wa Mahama, kubera ko ubukangurambaga bwo kwitabira gutanga buriya bwisungane babugeze kure. Imibare ya RSSB ivuga ko Akarere ka Kirehe kari ku mwanya wa munani(8) mu bwitabire bwo kwishyura Mutuelle de Santé n’amanota 86.1%.
Mu mirenge 12 igize Akarere ka Kirehe, Umurenge wa Mpanga niwo uri ku mwanya wa mbere mu gutanga Mutuelle de santé ku kigero cya 92.48%. Ni mu gihe imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB)ivuga ko Abanyarwanda bamaze kujya mu bwisungane mu kwivuza bwa Mutuelle de santé bangana na 80.5%.
Akarere ka Gakenke niko kaza ku mwanya wa mbere mu kwishyura mutuelle de santé(91.9%) kagakurikirwa na Gisagara (90.1), Nyaruguru (88.4%), Gicumbi( 87.6%) na Burera ( 85.4%).
Akarere ka Kicukiro gafite abaturage bakize kurusha abandi mu Rwanda ni ko kari ku mwanya wa nyuma mu kwishyura mutuelle de sante, kuko gafite amanota angana na 67.4%. Kicukiro ikurikirwa n’Akarere ka Nyarugenge gafite 69.7%, hagataho Akarere ka Gasabo gafite amanota 70.6%.