Igisirikare cyo muri Afrika y’Iburasirazuba kitatangajwe cyaguze igice kinini cy’imbunda za Grot zikoresha amasasu ya 7,62 × 39 mm nk’uko Ikigo gicuruza intwaro muri Pologne (Polska Grupa Zbrojeniowa: PGZ) cyabitangaje mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo ku ya 19 Gicurasi.
Imbunda zo mu bwoko bwa Grot zakozwe n’uruganda rw PGZ rwitwa Fabryka Broni (FB) ’Łucznik’ Radom, kandi zizatangwa ziriho n’igice kirasa grenade kiri munsi y’umunwa w’imbunda hariho n’indebakure ituma ufite iyi mbunda areba ninjoro byakozwe n’urundi ruganda rwa PGZ rwitwa Przemysłowe Centrum Optyki (PCO).
Nk’uko tubikesha Africanmilitaryblog, ubu bwoko bw’imbunda zagenewe ubutumwa budasanzwe bwemera kuba wayihindura byihuse uko ubyifuza ukurikije ugiye kuyikoresha. Ukaba ushobora guhindura umunwa wayo cyangwa ukazinga ikibuno cyayo bitewe n’uko ushaka kuyitwara.
FB “Łucznik” Radom yari yarigeze kohereza imbunda zayo mu gisirikare gitandukanye muri Afurika. Muri 2014, Igisirikare cya Nigeria cyatumije imbunda 1.000 za Beryl mu masezerano ya miliyoni imwe y’amadolari.