Umusore wo mu Murenge wa Kimisagara yakubiswe iz’akabwana nyuma yo gufatirwa mu cyumba cy’umuturage utuye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge amaze kumwiba telefoni ebyiri.
Uyu musore w’imyaka 22 akimara gufatirwa mu cyuho, abaturage baramukubise, ndetse mu mvugo zabo bumvikanishaga ko bugarijwe n’ubujura muri ako gace.
Umuturage wari wibwe ariko akagira amahirwe agafata uwo mujura, yatangaje ko uyu musore yamuhengereye agiye mu bwiherero agahita yinjira mu nzu ye.
Ati “Nari ngiye mu bwiherero ahita asimbuka nibwo naje musanga mu nzu ari gushaka gusohoka mpita mufata ndatabaza.”
Ashimangira ko muri ako gace bugarijwe n’abajura kuko nta minsi ishira hatagize umuturage utaka ko yibwe.
Uwafatiwe mu cyuho amaze kwiba telefone, we yavuze ko yari amaze amezi agera kuri atatu atangiye kwiba.
Ati “Nta kindi navuga uretse gusaba imbabazi kandi uku mumbona rwose hashize amezi abiri cyangwa atatu njye na murumuna wanjye dutangiye kwiba kubera ibibazo.”
Yafashwe yari amaze kwiba mu ngo eshatu harimo ebyiri yibyemo imyenda n’urundi rumwe yibyemo imbabura. Abaturage bamushyikirije inzego z’umutekano kugira ngo zimukurikirane kuri ibyo byaha by’ubujura.