Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Gashyantare 2023 nibwo hamenyekanye inkuru y’umusore wo mu Kagari ka Kamuhoza mu Murenge wa Kimisagara wishe Mukase, agahita ajya kwishyikiriza Polisi mu Murenge wa Muhima.
Abishwe ni Umugabo umwe n’umugore bo mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Abaturage babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu musore yari afitanye amakimbirane na Mukase kuko yari amaze iminsi amushinje kumwiba amafaranga.
Undi mugabo witwa Ndayambaje Saleh wo mu Kagari ka Kimisagara wari umaze iminsi mike avuye mu kigo ngororamuco, yakubise igiti mugenzi we witwa Uwizeyimana Ananias, uwakubiswe ahita apfa.
Abaturage bo muri aka gace batangaje, ko Ndayambaje yari azwiho ubujura n’urugomo ruturuka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimisagara, Ahimana Aimable yavuze ko icyo Ndayambaje yapfuye na mugenzi we kugeza amwishe kitaramenyekana.