Umugabo wo mu mujyi wa Kigali mu Mudugudu wa Ruhinga mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo yafatiye mu cyuho Umugore we ari gusambana n’undi mugabo ngo bari mu kirombe maze bose bariruka basiga ikariso ariyo uwo mugabo afite nk’ikimenyetso yajyana mu butabera bibaye ngombwa.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kucyumweru wo kuwa 16 Mutarama 2022 aho Uyu mugabo yabwiye Radio/Tv 1 ko yageze mu rugo rwe maze agasangayo abana gusa, ababajije aho umugore we ari maze bamubwira ko batazi aho yerekeje.
Uyu mugabo n’amakenga menshi yatangiye gushakisha umugore we, aza kumusanga mu birombe bisanzwe bicukurwamo amabuye y’agaciro aryamanye n’undi mugabo maze bamubonye bakizwa n’amaguru. Ati “Njyewe nagiye,nkimara kuhagera umugabo arampamagara ngo Boss bite, nanjye nti byiza ,aba arangwiriye ,aransunika areba hahandi yari yashyize amapantaro ye ,ahita ayafata, amanuka yirukanka yambaye ubusa.Nsigarana n’umugore , natoraguye na mayo(avuga umwenda we w’imbere) ubu ndacyanayibitse.”
Yakomeje ati “Nanze kuyikuramo kuko iki ni icyaha gikomeye cyane , ntashobora kumubabarira. Nta muntu wamunyeretse,njyewe namwifatiye gutya.”
Uwafashwe n’umugabo we avuga ko nta cyemeza ko ari umugabo we ndetse ko yamucaga inyuma kuko adashoboye kuzuza inshingano z’abashakanye nk’uko abyifuza.
Ati “Mbyaye kabiri, iwacu ntibazi ko ngira umugabo. Ariyita ko se ari umugabo wanjye mu buhe buryo?Njye nta mugabo ngira, kubyarana se niwe wenyine nabyariye? Nabyariye abagabo babiri muri abo nta mugabo urimo wanjye.Uwo nzajya mbona wese nzajya muha.”
Uyu mugore we yavuze ko umugabo we atamuhagije ari yo mpamvu yafashe icyemezo cyo kumuca inyuma. Uyu mugabo nyuma yo kumufata amuca inyuma , yavuze ko adashobora gukomeza kubana nawe.
Amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma akunze kugaragara mu miryango ari nabyo bishobora gukurura imfu za hato na hato, ubuyobozi bukaba bufite umukoro wo kwegera imiryango iyafitanye.