Tumukunde Jennifer wemeza ko yavukiye ku muhanda na we akahabyarira kabiri ndetse akagira ibyago byo kuhandurira virusi itera sida, yaremewe anahabwa inzu yo kubamo.
Uyu mubyeyi utazi inkomoko ye kuko atazi se cyangwa nyina, yahawe inzu yo kubamo ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro, anahabwa ibyo kurya n’ibikoresho bitandukanye byo mu nzu, hamwe n’imyambaro ye n’iy’abana.
Ni inkunga yahawe n’ikigo cyigisha abantu batishoboye kugira imitekerereze ivuguruye ibaganisha ku iterambere rirambye, Priestmead Foundation, gikorera mu Karere ka Gicumbi.
Tumukunde uvuga ko yirariraga muri Gare ya Nyabugogo, ubu uri kuba mu Karere ka Gicumbi. Yabwiye Igihe ko yishimiye ko yabonye abaterankunga bamukura mu muhanda, anashimangira ko we n’abana be ubu babayeho mu buzima bwiza.
Yagize ati “Ndashima ubuvugizi mwankoreye pe. Ubu mbayeho neza, nanjye kuva navuka nibwo ndi kurara mu nzu, kuri matola no mu mashuka meza.”
“Mfite ibyishimo bidasanzwe, ubu nanjye noneho ndi kurya, ndi kuba mu nzu y’ibyumba bibiri, harimo uruganiriro, nanjye ndi kwiyorosa nk’abandi, mbese n’abana banezerewe ntabwo wakumva ibyishimo dufite.”
Nteziyaremye Jonathan uyobora Priestmead Foundation, avuga ko bahisemo gufasha uyu mubyeyi kugira ngo ave mu buzima bubi yari abayemo.
Yagize ati “Twamufashije kuko twabonye ko mbere na mbere yari akeneye aho kuba, anakeneye ibiryamirwa n’ibikoresho by’ibanze n’amafunguro kandi byose twarabimuhaye.”
Yakomeje avuga ko bazamufasha mu gihe kigera ku myaka itatu, ndetse bazamucutsa amaze kugira ubushobozi bwo kuba yakwibeshaho.
Ati “Bizakomeza kugeza nko mu myaka itatu ku buryo tugiye kumufasha kwigarurira icyizere mu gihe cy’amezi atatu n’atandatu, azaba ari kwigarurira icyizere, nyuma yaho tuzaganira na we tumubaze icyo yakora kugira ngo tumufashe yiteze imbere.”
Yongeyeho ko bazamufasha kwizigamira ku buryo yagura ikibanza, bamwubakiremo inzu iciriritse bityo na we abashe kuba mu nzu ye bwite.