Kenshi ugiye mu cyaro i wacu mvukamo ukavuga ko waraye muri lodge, benshi bahita bagufata nk’ikirara cyangwa se umusambanyi bitewe nuko iryo zina Lodge (aho barara=Amacumbi) benshi bumva ko ari ahantu inkozi z’ibibi zijya gusambanira zisanzuye.
Ubusanzwe umuntu wese ugiye gushaka aho aruhukira muri lodge si uko aba agiye gusambaniramo ariko na none benshi bahagize nk’ahantu ho gukora ibyo bashatse bisanzuye.
Akenshi usanga bizwi ko ari ahantu umuntu yishyura amafaranga runaka akaryama akaruhuka yaba nijoro cyangwa ku manywa. Icyakora, ubu byarahindutse kuko hari amacumbi menshi asigaye akoreshwa n’abashaka gukora imibonano mpuzabitsina ntacyo bishisha nubwo hari aho batabyemera nko mu y’abihayimana.
Uzasanga nk’umugabo udashaka ko umugore amenya ko hari inshoreke bawubanye ayijyana muri lodge. Si abo gusa kuko hari n’abasore bajyanayo n’abagore cyangwa abakobwa ngo babamare ipfa. Aba uzasanga baruta abajya muri lodge bagamije kuryama ngo mu gitondo bakomeza gahunda zabo.
Umunsi umwe nigeze kuganira n’umukobwa utanga ibyumba kuri Lodge imwe muri Kigali ambwira ko mu bantu 30 bakodesha ibyumba ababiraramo baba batagera kuri batanu. Abasigaye barabikodesha bakamaramo amasaha runaka bagakora ibyabo [imibonano mpuzabitsina] n’abo baba bajyanye ubundi bagataha. Ntibitunguranye ko icyumba kimwe cyaryamamo abantu inshuro enye ku munsi.
Bamwe mu baganiriye na Igihe dukesha iyi nkuru, bavuga ko kuba amacumbi yaragizwe aho gusambanira bibangamira abashaka kuruhuka kubera urusaku rw’abakora imibonano mpuzabitsina baba bari mu bindi byumba.
Ruhumuriza Jean Paul, ukora ubukanishi mu Gatsata mu Karere ka Gasabo, ahamya ko hari igihe yigeze gusubizwa amafaranga yari yarishye icyumba nyuma yo kubangamirwa n’abari barimo guterera akabariro mu cyumba cyegereye icyo yari yakodesheje.
Ati “Nkubeshye se? Njye rwose nigeze kwishyura Lodge hariya Cosmos ariko nanirwa kuryama kubera urusaku rw’abari bari gusambanira mu cyumba twari twegeranye ku buryo byabaye ngombwa ko njya kwaka 8000Frw byanjye nari nabarishye njya gushaka ahandi.”
Bihoyiki Idrissa ni undi wemeza ko hari Lodge umuntu araramo zirimo abantu basakuza n’abaniha kubera kuryoherwa n’imibonano mpuzabitsina. Yongeyeho ko hari n’amacumbi umuntu ashobora kujyamo bigatuma agira ibitekerezo byo gusambana kandi atari abifite muri gahunda bitewe n’ibyo aba arimo kumviramo.
Yagize ati “Nonese urumva utari umuntu wihangana uryamye ahantu nk’aho wumva urusaku nk’urwo kugeza mu gitondo bidashobora gutuma nawe ubyifuza?”
Uretse ababa bagiye gukodesha ibyumba muri Lodge, hari n’abaturanyi bazo usanga bavuga ko urusaku rw’abazitereramo akabariro rubageraho, bikagira ingaruka ku bana by’umwihariko.
Umubyeyi wo muri Kigali utashatse ko amazina ye avugwa muri iyi nkuru yagize ati “Igikuta cy’iriya Lodge cyegereye inzu yacu aho abana bararaga, twarabimuye kuko bararaga bumva ababoroga baryohewe n’imibonano mpuzabitsina dusanga bizabica mu mutwe na bo bajye gushaka aho babikora ngo bumve uko biba bimeze”.
Kabayiza ukora muri Lodge ihererye mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, yemeza ko hari igihe mu byumva byabo hazamo abantu basakuza iyo barimo gutera akabariro.
Ati “Ibyo bibaho kuko abantu bose iyo bari muri icyo gikorwa ntibishima kimwe hari abasakuza hari n’ababikora ntugire icyo wumva gusa wowe ntacyo biba bikurebaho kuko icya mbere wowe uba ukeneye ni uko uba ukeneye ko bakwishyura amafaranga kuko nicyo uba waraje gushaka.”
Ku bwe aba yumva nta kibazo kirimo kuko abenshi mu baba baje kurara muri Lodge baba bazi ibiberamo cyane cyane ko n’ababa badashaka kujya mu macumbi nk’ayo bajya gucumbika mu macumbi y’abihayimana.
Uretse mu macumbi y’abihayimana usanga batemera ko hari uwabuza abandi gusinzira kubera kwiha akabyizi, ahandi nta muziro urimo kuko icya mbere bareba ni amafaranga kurenza umutuzo n’umudendezo w’abakiriya. Hari abasanga hakwiye gushyirwaho amabwiriza y’uburyo ibyumba byakorwa ntihagire urusaku ruvamo ngo rubangamire abandi.