Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye umwana w’imyaka 15, igifungo cy’imyaka ibiri isubitse n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.
Mu iburanisha ryo ku wa 31 Mutarama 2023, uyu mwana yaburanye yemera icyaha ariko yerekana ko yabishowemo n’ababyeyi.
Mu Ukwakira 2022 nibwo uyu mwana utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo.
Abashinzwe umutekano bamusanze mu rugo iwabo, bahasanga udupfunyika 52 tw’urumogi. Ubwo bageraga muri urwo rugo, bahasanze uwo mwana gusa kuko se yari yamaze kubimenya agatoroka mu gihe nyina yari yaramaze gufatwa akurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge.
Uru rubanza rwakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, abantu bamwe bavuga ko afite imyaka 13 mu gihe umwana ushobora gukurikiranwa mu nkiko ari ufite imyaka 14 ariko biza kugaragara ko afite imyaka 15 kuko yavutse mu 2008. Mu iburanisha ryabaye ku wa 31 Mutarama 2023, Ubushinjacyaha bwasabiye uyu mwana gufungwa imyaka 10.
Yasabye ko yafungurwa agasubira ku ishuri aho gufungwa nk’uko Ubushinjacyaha bwabimusabiraga.
Umwunganira mu mategeko Me Niyotwagira Camille yagaragazaga ko uyu mwana ibyo yakoze yabitewe n’ababyeyi be bityo akwiye kurekurwa cyangwa akagabanyirizwa ibihano cyangwa bigasubikwa.
Nyuma yo gusuzuma ingingo zitandukanye z’impande zombi, inteko iburanisha yanzuye ko icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge kimuhama.
Ubusanzwe itegeko riteganya ko uwahamijwe iki cyaha ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. Umucamanza yisunze ingingo y’itegeko rigenga ibihano bihabwa abana igaragaza ko iyo uwakoze icyaha ari umwana utarageza ku myaka 18 ahabwa kimwe cya kabiri cy’igihano giteganywa n’itegeko ni ukuvuga ko kuri ubu yagombaga guhabwa igihano kiri hagati y’igifungo cy’imyaka 10 na 15.
Iyo myaka igenwa harebewe ku gihano gikuru mu myaka kuko ari 25, mu gihe igihano cya burundu cyo kitagira ingano yacyo mu myaka.
Agendeye kandi ku itegeko rimuha ububasha bwo kugabanya ibihano biri munsi y’ibiteganywa n’itegeko, umucamanza yavuze ko bitewe n’uko uyu mwana yaburanye yemera icyaha, kandi umuryango yakuriyemo akaba ari wo wamushoye muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Yategetse ko ibi bihano bisubitswe mu gihe cy’imyaka ine. Gusa ingingo ya 64 y’itegeko riganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange bidashobora gusubikwa.