Ubusanzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika muri rusange iyo tubonye umuzungu wese twumva ko ari umukire ko afite amafranga menshi yemwe benshi ugasanga bari gushaka kumusaba amafaranga n’ubundi bufasha butandukanye bujyanye n’imibereho ariko ndagira ngo mbabwire ko abazungu bose atari abakire kuko nabo bagira abakene ndetse bakabije basumbwa na bamwe mu banyarwanda.
Winkly Elwin umuzungu ukomoka mugihugu cy’ ububirigi, yatabawe mu mwaka wi 2020 agiye kwiyahura maze ajyanwa kwa muganga amara amezi atatu muri koma. Nyirabagirishya Valantine, ni umunyarwandakazi wabanaga nuyu muzungu w’umubirigi hano mu Rwanda , yasobanuriye umunyamakuru wa Afrimax tv uko yabanye nuyu muzungu.
Yavuzeko Uyu muzungu yaje kubana nawe ntawundi mugore babana, ariko ngo yamubwiye ko yabuze umugore wa mbere babanaga kuko ariwe yakundaga cyane. Valantine yakomeje asobanura iby’aya makuru y’uyu muzungu bivugwako yaragiye kwiyahura kubera ubukene , maze avuga ko bitaba ari impamvu z’ubukene zaba zaratumye ashaka kwiyahura ahubwo avuga ko yaba ari agahinda ko kubura uwo mugore wa mbere babanaga.
Ngo uyu muzungu byagezeho abwira uyu Valantine ko ashaka gutaha iwabo mu bubirigi, ko agumye hano mu Rwanda yahapfira, ariko ngo akongera akamubwira ko ashaka kwipfira ngo nyuma yo gupfa agashyingurwa hano mu Rwanda ariko umurambo we ugatwikwa.
Valantine yavuzeko uyu muzungu yarwaye bajya bamubwira ngo ajye kwa muganga akabyanga ku buryo yaje kwikubita hasi araraba ari nabwo uyu valantine yiyambaje abaturanyi baramuterura bamujyana kwa muganga i Kanombe amara muri koma amezi atatu.
Atoye agatege ubwo yaravuye muri koma , havutse ikibazo cyo kubura ubwishyu bw’ ibitaro kuko ibitaro byabishyuzaga arenze miliyoni 7,500 frw nutundi duceri, ayo mafaranga kugira ngo aboneke byabaye ingorabahizi kuko uyu muzungu uretse no kuyumva ntiyari azi uko idorari risa.
Ngo uyu muzungu yaba yaraje mu Rwanda mu mwaka wi 1998, ngo yaba yarabwiye uyu valantine bari basigaye babana ko ngo ntakintu asigaje kuko ibyo yakoze byose yabihombye. Ubwo umunyamakuru yari ari muri uyu muryango uyu muzungu yari ari guteza icyamunara ibikoresho bike yari asigaranye, umunyamakuru yabajije uyu Valentine impamvu uyu muzungu ari kugurisha ibikoresho bike yari asigaranye, Valantine yamubwiye ko atazi impamvu ari kubigurisha, kuko iwabo bari bamaze kumwoherereza itike yo gutaha ndetse ngo ninabo bishyuye ibitaro.
Guhungabana k’uyu muzungu ngo kwaba kwaratewe n’umugore we wambere yakundaga cyane , uwo mugore ngo akaza kurwara indwara zo mu mutwe, ababyeyi buwo mugore baza gutwara umukobwa wabo kadi uyu muzungu atarabishakaga.