Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yatangaje ko yataye muri yombi umusore witwa Hakizimana Jean Pierre wari wibye umukoresha we amadorali 800 angana n’ibihumbi magana inani by’amanyarwanda yari yatangiye kwikenura.
Uyu musore yafatiwe mu karere ka Nyanza umurenge wa Mukingo akagari ka Mpanga mu mudugudu wa Mukingo aho uyu musore yari yatorokeye. Umukoresha we Ruyenzi Jean Bosco ari na we wibwe ayo mafaranga yashimiye Polisi y’u Rwanda uburyo yakurikiranye ikibazo cye byihuse ikabasha gufata uriya wari wamwibye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko Ruyenzi Jean Bosco w’imyaka 28 wari umukoresha wa Hakizimana ari we watanze amakuru afasha Polisi gufata ucyekwaho kwiba.
Yagize ati ”Tariki ya 18 Ugushyingo 2021 Ruyenzi yatumye uriya mukozi we wo mu rugo kumurebera amafaranga mu myenda agezeyo asangamo amadolari aho kuyamuzanira yahise ajya kuyavunjisha mu mafaranga y’u Rwanda aracika.”
SP Theobald Kanamugire avuga ko Hakizimana amaze kubona ayo mafaranga yahise asubira iwabo ku ivuko mu Karere ka Nyanza, ari naho yafatiwe.
Ati “Amaze kugerayo yahise agura amagare abiri n’ibindi bikoresho byo mu rugo.”
SP Kanamugire avuga ko Polisi yafashe Hakizimana asigaranye amafaranga y’u Rwanda 494,800 n’ibikoresho yari amaze kugura bifite agaciro ka Frw 302,000.
Yagize ati ”Kumufata byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwamukoreshaga ari we Ruyenzi, kuko yari yatanze imyirondoro yose ishoboka yatuma afatwa, Abapolisi bamufatiye mu Mujyi wa Nyanza avuye kugura biriya bikoresho byose.”
Uyu musore ngo agifatwa yemeye ko yayibye koko ndetse ajyana n’Abapolisi mu rugo kwerekana ariya Frw 494,800 yari yasize mu rugo. Hakizimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Mukingo kugira ngo hakorwe iperereza.