Umurambo w’umusore w’imyaka 25 y’amavuko uvuka mu Karere ka Nyaruguru, wagaragaye umanitse mu mugozi ku kiraro cya Nyabugogo gitandukanya Umurenge wa Kimisagara n’uwa Gatsata aho bikekwa ko yiyahuye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kamena 2023, nibwo uyu murambo wagaragaye uri mu mugozi kuri iki kiraro.
Abatangabahamya babwiye IGIHE ko uyu musore batari basanzwe bamuzi kandi batazi impamvu yiyahuye. Byiringiro Innocent yagize ati “ Ntabwo twari dusanzwe tumuzi hano.”
Uyu murambo ukigaragara inzego z’umutekano n’iz’ibanze zahise zihagera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata. Murebwayire Alphonsine,yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane intandaro y’urupfu rw’uyu musore.
Yagize ati “Dufatanyije n’inzego z’ibanze twahise tuhagera dusanga ibyangombwa bye byanditseho Niyibizi ndetse afite imyaka 25 anavuka i Nyaruguru muri Cyahinda ariko ntabwo twari twabasha kumenya aho yari avuye n’aho yari atuye ariko yari amanutse ku mugozi ku kiraro.”
Nyuma y’uko uyu murambo ugaragaye RIB iwujyana ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.