Mu gihe kenshi usanga abapangayi bubaha bikomeye ba nyir’inzu, ariko ku mugore w’undi abagabo ibyo ntiwabibazanaho kuko niyo waba umuhemba atakishimira kumenya ko umuca inyuma ku mugore we.
Ibi nibyo byabaye ku mugabo utuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyakabanda aho umugabo yakubise bikomeye nyir’inzu yakodeshaga amuziza kumusambanyiriza umugore we.
Uyu mupangayi wari ufite uburakari bukomeye yaboneyeho no kubwira nyir’inzu ko ubwo bihwaniyemo atazapfa kongera kumwishyura ubukode ku nzu ye yabagamo. Amakuru avuga ko ubwo icyo gikorwa cyabaga, uyu mupangayi yafashe uyu mugabo akamujomba ibikoresho asanzwe akoresha akazi ke ka buri munsi, undi akagira ibikomere ku mazuru ndetse no ku mutwe.
Uyu mugabo wahakanaga ibyo gusambanya umugore ashinjwa n’umupangayi, yagiriwe inama n’baturanyi yo kujya kumurega ku rwego rw’ubugenzacyaha ariko ngo uyu mugabo ntabwo yigeze ajyayo kandi yari yakomeretse bikabije dore ko bamaze nk’isaha bagundagurana bakaza gukizwa n’irondo ry’umwuga, ibintu byateye abaturage kuvuga ko bishoboka ko uyu mupangayi yari ari mu kuri.