Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira ifoto y’umwana w’umukobwa ukiri muto, wambaye impuzankano ya siporo yo ku ishuri, yicaye ku ntebe, acigatiriye uruhinja mu mupira w’imbeho.
Ubutumwa bwaherekeje iyi foto busobanura ko uyu mwana [tariki ya 4 Werurwe 2022] yasanze ku nzira uru ruhinja rutari rwakagenywe, ruririra mu gafuka, ararutoragura, arufubika muri uyu mupira, arujyana ku ishuri, arugejejeyo ubuyobozi burujyana ku bitaro bya Masaka kugira ngo rwitabweho.
Byamenyekanye ko uyu mwana watoraguye uruhinja yitwa Isimbi Umuhoza Sandra, w’imyaka 15 y’amavuko, akaba yiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Karembure riherereye mu Murenge wa Gahanga w’Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali.
Mu kiganiro yagiranye na Umuco Wacu TV, uyu mwana yasobanuye uko byagenze ngo atoragure uru ruhinja. Ati: “Navuye hano saa kumi n’imwe na 35, uriya mwana mubona saa kumi n’ebyiri zuzuye. Yari ari ku nzira, hari mu gashyamba ku nzira. Nta muntu wari uhari ariko hari haciyeho undi munyeshuri wo ku kindi kigo mutoya cyane, ni we wavuze ko abonye agakoko karyamye ahantu bashyize umufuka, hacaho n’undi mumama, aravuga ngo ‘uzi ko hariya hari umugore wataye umwana!”
Yakomeje ati: “Njyewe nirukanse, nzi ko ngiye kureba nanjye agakoko, ngezeyo nsanga ni umwana. Twari turi abanyyeshuri batanu, ndi uwa gatandatu, bo bagize ubwoba, njyewe numvise nta bwoba mfite, umwana ndamwegera, barambaza ‘ese turamutwara mu ki ?’, mpita mvuga nti ‘bazane umupira tumushyiremo’, bazana umupira, ndamuterura, mushyira mu mupira, mbaka n’uwanjye, na wo tumushyiramo kuko kari kabaye umweru kubera ubukonje.”
Isimbi asobanura ko ubwo yari akimara guterura uru ruhinja, rwahise rurira, we na bagenzi be bafata icyemezo cyo kurujyana ku ishuri. Ati: “Twaramujyanye, tumugejeje mu kigo, Masera uturera aramfasha, aradutabariza, baraza baradufasha. Ariko bataraza, haje umubyeyi, amuha ubuvuzi bw’ibanze, banamuzanira n’imyenda, baba bamwambitse, bamuha n’amazi, babona kumujyana kwa muganga.”
Mukuru wa Isimbi usanzwe umurera, Ingabire Hassinah yasobanuye uko yakiriye iyi nkuru ya murumuna we. Yagize ati: “Ejo mu masaa mbiri n’igice, nagiye kumva, numva Prefete de Discipline wabo arampamagaye, arambwira ngo Sandra yakoze igikorwa cy’intangarugero muri Karembure yose. Numva umutima urandiye, nti ’ese yarwanye ku ishuri?’, ahita ambwira ko yatoraguye umwana, anambaza niba twashobora kumurera, ndamubwira nti ’mbonye ubushobozi namurera ariko ntabwo mfite’.
[…] Kuba Sandra yaratoraguye umwana bisobanuye ko afite umutima ukomeye, sinzi njye ukuntu nabisobanura. Kuko ni benshi bashobora kuba baranyuze kuri uwo mwana, ntibamutoragure, ni benshi bashobora kubyumva, bakumva birabatunguye, nanjye ubwanjye mbyumva byarantunguye cyane cyane. Ni igikorwa cy’ubutwari kandi namusabira ku Mana ngo azakomeze akigire.”
Ingabire asobanura ko Isimbi asanzwe ari umwana witwara neza mu rugo, ukunda abandi bana babana. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bo baramusabira ishimwe ku bw’iki gikorwa cy’ubutwari yakoze akiri muto.