Umunyarondo witwa Habimana w’imyaka 47, yakubitiwe bikomeye mu gace kazwi nko mu Kiderenga,ni mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Gatsata, mu Mujyi wa Kigali aho umusore witwa Mbyariyingabo yamwadukiriye, akamukubita amabuye nyuma yo kumwirukankana avuye mu kabari.
Mu mashusho y’inkuru ya BTN TV, dukesha iyi nkuru, aba bombi bagaragara baryamye hasi mu maraso menshi ndetse bigaragara ko Habimana yakomeretse cyane bikomeye nyuma yo guhondagurwa amabuye.
Abaturage babonye ibi, batangarije BTN ko uyu Mbyariyingabo asanzwe ari umunyarugomo ndetse ko akunda gutega abantu akabambura kandi akabakebesha inzembe, yitwaje ko afite ikarita y’i Ndera, ariko ngo bigakorwa ubuyobozi burebera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Ndanga Patrice, ku murongo wa telefone, yatangarije iki kinyamakuru ko uyu Mbyariyingabo basanzwe bazi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ariko ko iyo yongeye kugira icyo kibazo, bamufata bakamusubiza mu bitaro i Ndera.
Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Gatsata yagaragaye ijyanye uyu Mbyariyingabo mu gihe Habimana we yajyanwe mu bitaro kugira ngo akomeje kwitabwaho n’abaganga kuko byagaragaraga ko afite akuka gake bitewe n’uko yari yahababariye cyane.