Umukobwa utuye mu mujyi wa Kigali i Remera ahazwi nko mu migina akomeje gutangaza benshi nyuma yaho aryamanye n’abasore batatu ubwo yari yanyoye inzoga nyinshi yasinze dore ko harimo n’abo atazi.
Ahagana saa Kumi n’imwe zo ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2022, ni bwo uyu mukobwa yaguye mu kantu nyuma y’uko bagenzi be bamubwiye ko yakoranye imibonano mpuzabitsina n’abasore batatu.
Abatangabuhamya babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa yiriwe asangira inzoga mu kabari n’abasore batatu barimo n’uwo yitaga umukunzi we n’abandi bakobwa bagenzi be ku buryo ngo nyuma yaje gusinda cyane abasaba ko bajya gukomereza kunywera agasembuye mu Migina aho atuye.
Bavuga ko nyuma y’aho akabari bakimuriye aho uyu mukobwa acumbitse yaje gusinda cyane asaba umuhungu yitaga umukunzi we ko bajyana mu cyumba
Uwitwa Hirwa Claude yagize ati “Amakuru dufite ni uko ngo yasinze nyuma atangira kubwira uwo musore wari wabaguriye inzoga ngo bajye mu cyumba; bavuye mu ruganiriro abandi barahasigara noneho bakora ibyabo. Ikibabaje ngo ni uko uwo musore yasohotse amuha bagenzi be nabo bararyamana.”
Yongeyeho ko uyu mukobwa kubera uburyo yari yasinze atamenye ko yaryamanye n’abasore bose ahubwo yabibwiwe na bagenzi be ahagana saa Yine z’ijoro amaze kugarura ubwenge.
Umwe mu bakobwa bari muri iryo tsinda utarifuje ko izina rye ritangazwa yabwiye Igihe ko ibyabaye kuri mugenzi wabo byatewe n’inzoga.
Yagize ati “Nta gitangaza cyabayemo ahubwo ni uko yabyutse asanga ba bahungu bose bagiye agatangira kuvuga cyane ngo ni nde wamurongoye tukamubwira ko bamuhererekanyije uko ari batatu ntabyumve. Byageze aho abaturanyi baje ariko nta gikuba cyacitse.”
Yavuze ko mugenzi we yababajwe gusa no kuba uwo muhungu yamuhaye bagenzi atabanje kubimubwira. Abaturanyi bakimara guhurura uyu mukobwa wakoranye imibonano mpuzabitsina n’abo basore batatu yahise yiruka ababwira ko nta kibazo afite na gito.
Ibyakorewe uyu mukobwa si bishya kuko bikunzwe kugaragara cyane mu rubyiruko aho rubyita ‘Selection’ aho usanga abahungu babiri bashobora kuryamana n’umukobwa umwe kandi na we ntabigireho ikibazo.