Ahazwi nka Nyabugogo mu nyubako yo kwa Mutangana, muri amwe mu macumbi arimo, Umusore yagiye kuyaruhukiramo azana n’umukobwa batera akabariro karahava birangira Umukobwa aheze umwuka hitabazwa imbangukiragutabara.
Ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Gatatu, tariki 23 Gashyantare 2022, ni bwo aya makuru yamenyekanye. Abakorera aho byabereye babwiye Igihe ko uyu mukobwa usanzwe wicuruza yinjiye mu nyubako yahereyemo umwuka ahagana saa Yine z’igitondo, ubwo imvura yari irimo kugwa, agumamo yishimishanya n’umusore wari wamutumiye.
Ibyabereye imbere mu cyumba bizwi n’abo babiri, gusa ahagana saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo byamenyekanye ko umukobwa yaheze umwuka akeneye ubutabazi. Abakozi bo muri iyo nyubako byabereyemo bamaze kubimenya, bahamagaza imbangukiragutabara ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze.
Habumuremyi Innocent ukorera hafi aho aho yagize ati “Haje umuntu kwiruhukira azana n’umukobwa muri ya mvura yagwaga bajya muri ririya cumbi, aramurongora karahava noneho arataka asa nk’ubura umwuka, ni bwo abakoramo amasuku batabaje tubona imodoka ije kumutwara.”
Yakomeje avuga ko uyu mukobwa bamutwaye ku ngobyi y’abarwayi yo mu mbangukiragutabara, bamusohora yoroshwe amashuka kugira ngo abaturage bari bahuruye batamumenya.
Rukindo Christian wabibonye biba na we yagize ati “Twebwe twabonye bamunyuza aha bamworoshe amashuka ari gutaka cyane biradutungura.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T. Grace, yavuze ko ayo makuru atayazi.
Yagize ati “Hari abantu twabajije batubwira ko ari umugore wagize ikibazo cy’uburwayi bwa Diabètes noneho agwa hasi bahamagara imbangukiragutabara iramujyana.”
Hari bamwe mu bakozi bakora mu nyubako uyu mukobwa yasanzwemo batifuje ko amazina yabo atangazwa, bemereye Igihe, ko koko hari umukobwa wahasambaniye n’umugabo hitabazwa imbangukiragutabara.
Ntabwo haramenyekana niba uwo mukobwa yaba yabashije kuzanzamuka nyuma yo guhabwa ubutabazi bw’ibanze.