Umukobwa wo mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge yafungiwe mu kabari nyuma yaho umusore wari wamusohokanye yagiye atishyuye ibyo bari bamaze kurya dore ko bari bamaze inkoko ndetse n’inzoga z’amoko yose.
Uwo mukobwa yahuye n’uruva gusenya ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri Noheli tariki ya 25 Ukuboza 2021 mu Murenge wa Nyakabanda Akarere ka Nyarugenge.
Abari bahari bemeje ko hari umusore wasohokanye n’umukunzi we kuri Noheli amubwira ko agiye kumugurira inzoga n’inkoko mu kabari gaherereye muri aka gace nyuma aza kuhamuta arigendera bituma bamubuza kuhava atishyuye. Bavuga ko uyu musore n’umukunzi we bari banyoye inzoga barya n’inkoko ari na byo umusore yagiye atishyuye bituma umukunzi we agirwa ingwate kugira ngo ayo mafaranga aboneke.
Ubwo umukozi wari wabakiriye yishyuzaga uwo mukobwa yahamagaye umukunzi we asanga telefone yayikuye ku murongo.
Uwitwa Karamira Rodrigue wo mu Murenge wa Gitega, yatangarije Igihe ko uyu mukobwa kugira ngo arekurwe byabaye ngombwa ko abandi bagabo bari muri ako kabari bateranya amafaranga bari bafite maze bakamwishurira.
Yagize ati “Umukobwa nyine umusore yamukinnye umutwe bararya arangije ahita amucika baba ari we bafata biba ngombwa ko bamufata kugira ngo ahamagare uwo musore.”
Uwo mukobwa yavugaga ko uwo muhungu bari bamaze iminsi mike bamenyanye kandi yari yamubwiye ko amusohokanye kugira ngo amugurire inkoko kubera ko ari cyo kintu yamubwiye akunda cyane.