Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2023, Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30 yafatanywe imfunguzo nyinshi, ubwo yari asohotse mu nzu y’umuturage wo Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, amaze kwiba.
Uyu mukobwa yafashwe amaze gupakira kuri moto ibintu bitandukanye yari amaze kwiba birimo televiziyo ya Flat, mudasobwa n’ivarisi yuzuye imyenda n’ibindi bintu. Yanafatanywe imfunguzo nyinshi akoresha afungura inzu z’abaturage aba agiye kwibamo.
Ababonye uyu mukobwa babwiye BTN ko yabanje kuzenguruka ingo zose zo mu mudugudu w’Izuba mu Kagari ka Nyarurama, agenda abaza abo ahasanze niba nta nzu yo gukodesha ihari.
Umwe yagize ati “Yiriwe azenguruka mu bipangu by’abantu, aha ngaha yahageze ajya no mu bwiherero bwaho bamusangamo bamubaza icyo ashaka, bakagira ngo ni umuntu yaje kuhareba kandi ahubwo ari ibintu ashaka kuza kwiba.”
Undi yagize ati “Aha ngaha muri uru rugo ntabwo bari bahari, bo bari bagiye ahubwo bakubitanye n’ibintu byabo barababwira ngo muhagarare ibi bintu nibyo mu rugo, ni uko twahise tumufata.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, na we yemeje ko uyu mukobwa yafashwe amaze kwiba.
Ati “Amakuru twayamenye ariko ngira ngo yafashwe n’ubuyobozi cyangwa irondo kuko we yari yaje kwiba. Icya mbere ni ukwicungira umutekano, bagasiga bafunze neza, icya kabiri ni ugufatanya n’ubuyobozi, aho babonye hari ikibazo bakavuga ngo uyu muntu uje bwa mbere muri uyu mudugudu ntabwo yari ahasanzwe.”
Uyu mukobwa yahise ajyanwa n’imodoka y’umutekano y’Umurenge wa Kigarama.
Abaturage baboneyeho gusaba ubuyobozi kujya buhana bwihanukiriye abantu bafatiwe mu cyuho biba abaturage, kugira ngo iki kibazo gicike.