Umugore w’imyaka 35 y’amavuko yagaragaye yapfiriye mu bwogero bwo mu nzu icumbikira abagenzi (lodge) iherereye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge.
Ahagana saa Kumi n’igice zo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Gicurasi 2022, ni bwo umurambo w’uyu mugore uvuka mu Murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi wagaragaye mu bwogero bw’iryo cumbi riri ku Muhima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, Mukandori T Grace, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yageze muri iyi lodge tariki ya 6 Gicurasi, ba nyirayo batangira kumubura tariki ya 15 Gicurasi 2022.
Bivugwa ko hari igihe cyageze uyu mugore akajya yanga ko abakozi b’iyi nzu icumbikira abagenzi bamukorera isuku aho arara ahubwo akayikorera. Nyuma y’iminsi itatu abakozi b’iri cumbi batamubona, bagize amakenga bajya gufungura icyumba yararagamo baramubura, begereye ubwogero bumva burahumura nabi.
Bamenyesheje ubuyobozi, hafatwa umwanzuro wo kumena urugi rw’ubwogero basanga yashizemo umwuka, yambaye uko yavutse. Gitifu Mukandori yavuze ko uwo mugore bamenye ko yari umucuruzi ndetse banamusanganye inyemezabwishyu iriho amafaranga miliyoni eshatu igaragaza ko yari aherutse kwivuza.
Umurambo w’uyu mugore wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Muhima mu gihe hagikorwa iperereza ku cyamuhitanye.