Mu murenge wa Nyarugenge ahazwi nko muri Car Free Zone yo mu Biryogo, kuri uyu wa Kabiri havutse rwaserera ubwo umugore yagwaga gitumo umugabo we yasohokaye n’inkumi ku munsi w’abakundana, asize umugore we n’uruhinja.
Ni igikorwa cyabereye ahitwa muri Tarinyota kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Gahyantare 2023. Ubwo umugore w’uyu mugabo yamusanganaga n’inkumi aho basohokeye, yahise ayicakira batana ku wa kajwiga, undi na we mu kwirengera amumenaho umutobe yari amaze gusaba.
Wa mugore yahise ajishura inkosha, umwana yari ahetse amuhereza umugabo we.
Yabwiye BTN ko mu ijoro ryo ku wa Mbere ari bwo yamenye ko umugabo we ari gupanga kuza kumuca inyuma, afata icyemezo cyo kumugenda runono.
Yagize ati:“Ubu se njye ni akahe gaciro yampaye kuri uyu munsi? Ese ko n’uwo yasohokanye nta bwiza andusha? Uyu mugabo nari mbizi neza ko hari umuntu baba bari kumwe bari mu buraya, njye rero nari namucunze, uyu mukobwa yamwohereje ubutumwa kuri telefone mbona ibyo yamwandikiye amubaza niba gahunda yabo ikomeje!”
“Yamubwiye ko azava mu kazi saa yine, yafashe moto nanjye mujya inyuma, none yansuzuguje umugore we amenaho za jus bari barimo kunywa.”
Yongeyeho ko umugabo we yari yakuyemo impeta yamwambitse, amwikanze ahita yongera arayambara. Uyu mugabo bakimara kumujugunyira umwana yahise amuheka, abwira abanyamakuru ko agiye kumwirerera.
Yagize ati “Twari twasohotse nyine n’undi mukobwa, sinzi umutumyeho ahita aza, kubera ko adashaka ko dusubirana akaba ansigiye umwana, nta kibazo umwana wanjye ndamurera.”