Mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali umugabo witwa Kanyamibare Bizimungu akurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we Murebe Everyne amuziza amafaranga anagana n’ibihumbi magana atanu by’amanyarwanda.
Aba bombi bakoraga umwuga w’ubucuruzi bwoku muhanda buzwi nko kuzunguza ngo bari bafitanye umushinga wo kuzagura isambu dore ko bari bafite amafaranga ibihumbi 500 bari barizigamye bombi.
Nyuma aba bombi ngo baje gushwana bituma umugore agenda ajyana na ya Mafaranga aribyo byarakaje Kanyamibare nibwo gufata umugambi wo kumwica akegukana ayo mafaranga nkuko yabyivugiye ubwo yahatwaga ibibazo n’ubugenzacyaha.
Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.
Akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano cyo gufungwa burundu.
RIB yasabye abantu kwirinda amakimbirane, abo binaniye bakayegera kugira ngo ibafashe kuyakemura mu rwego rwo kwirinda ko ashobora kuba intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.
Uru Rwego kandi rurasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukurikirana imibanire y’abaturage, imiryango igaragayemo ibibazo ikagaragazwa hakiri kare kugira ngo ikurikiranwe.