Umugabo w’imyaka 59 yagaragaye muri ‘lodge’ iherereye mu Kagari ka Kanserege mu Murenge wa Kanserege Akarere ka Kicukiro, yapfuye nyuma y’uko umukobwa bari bayijyanyemo asize amukingiranye.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yamenyekanye mu rukerera rwo mu ijoro ryo ku tariki 12 Nzeri 2022 ahagana saa Tanu n’igice. Amakuru avuga ko ushinzwe kugenzura iyi ‘lodge’ witwa Shema Amani, akimenya ayo makuru yahise abimenyesha Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Station ya Gikondo.
Bivugwa ko nyakwigendera umurambo we wasanzwe ku buriri ndetse imyenda ye imanitse muri icyo cyumba yari aryamyemo. Abakozi b’iyi ‘lodge’ babwiye itangazamakuru ko nyakwigendera yageze muri icyo cyumba yapfiriyemo ari kumwe n’umukobwa bazanye saa Yine za mu gitondo.
Umwe muri bo yagize ati “ Baje ahagana saa Yine za mu gitondo, ni bwo uyu mugabo yaje mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota n’umukobwa bajya mu cyumba.”
Ushinzwe iyi lodge, we yavuze ko mu ma Sita ari bwo uwo mukobwa yaje gusohoka, agenda atwaye imfunguzo.
Abakobwa bo muri iyi lodge bagize amakenga nyuma yo kubona ko uwo mugabo atarimo gusohoka ngo atahe barakomanga ariko babura uwabitaba bahita babimenyesha RIB.
Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera nta cyangombwa na kimwe bamusanganye. Abatangabuhamya babwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko mu cyumba umurambi wa nyakwigendera Jean wasanzwemo harimo icupa ry’inzoga na Jus.
Kugeza ubu ibikorwa cyo gushakisha imyirondoro y’umukobwa wari kumwe. na nyakwigendera no kumenya icyaba cyamwishe birakomeje.