Umugabo wo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi akekwaho kubwira abaturage bari mu bikorwa bwo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amagambo ayipfobya.
Ahagana saa tanu z’amanywa ku wa Kane, tariki ya 7 Mata 2022, ni bwo uyu mugabo bivugwa ko yari umusirikare ku bwa Habyarimana yatawe muri yombi ubwo yari mu Mudugudu wa Nyakabande mu Kagari ka Nyamabuye. Yafashwe nyuma yo kubwira abari mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari bo bahanuye indege yari irimo Perezida Habyarimana Juvénal batuma Jenoside ibaho.
Bamwe mu baturage bari mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi babwiye Igihe ko uwo mugabo yahagurutse ahita ababwira ko aribo bahanuye indege y’uwahoze ayobora u Rwanda.
Umwe yagize ati “Ubwo twari mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka hahagurutse umugabo w’imyaka 50 avuga ko yari umusirikare wakoraga muri Military Police. Yatangiye kuvuga amagambo y’ipfobya atubwira ngo nitwe twahanuye indege ya Habyarimana dutuma Jenoside ibaho.”
Yongeyeho ko uyu mugabo yahise agenda ariko baramukurikira bamufatira Nyabugogo bamushyikiriza inzego z’umutekano zirimo RIB ikorera mu Murenge wa Gatsata.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Ndanga Patrice, na we yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati “Ni byo koko yarafashwe ashyikirizwa RIB, irimo iramukurikirana, atuye mu Murenge tuyobora. Sinzi ipeti rye ariko yigeze kuba umusirikare. Mu bisanzwe nta kibazo yari asanzwe afite. Twamushyikirije RIB, inzego zirimo zirakurikirana.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amagambo arimo gupfobya kubera ko ingengabitekerezo yayo ari icyaha gihanwa n’amategeko. Ndanga yashimangiye ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ikozwe nta Munyarwanda wagakwiye kuba agendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifitanye isano nayo bigenda bigabanya ubukana. Kuva mu 2019 kugera mu mezi atatu ya 2022, rwakiriye dosiye 1215 zijyanye na byo ndetse ababifatiwemo 1525 bashyikirizwa ubutabera.
Ibi byaha birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, guha ishingiro Jenoside, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwiba cyangwa kwangiza imibiri y’abazize Jenoside, gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside no guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.
Kurikira inkuru mu majwi n’amashusho unakore SUBSCRIBE