Umuturage witwa Habimana aravuga ko hagati ya Kamena na Kanama 2022 yafungiwe muri Nobilis Hotel iherereye mu Kiyovu mu mujyi wa Kigali, ahava ubuzima bwe buri hagati y’urupfu n’umupfumu.
Uyu muturage yashyize ahabona ubuhamya bw’uruva gusenya yahuriye na rwo muri iriya Hoteli, nyuma y’iminsi mike Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutaye muri yombi Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’Ubwishingizi ya SONARWA General Insurance isanzwe ifite Nobilis Apartment.
Rees Kinyangi Lulu yatawe muri yombi tariki 2 Ukwakira 2024, afatanwa na Uwamahoro Aisha wari usanzwe ari umucungamutungo w’iyi ’Apartment’.
Itabwa muri yombi ry’aba bombi icyakora ntaho rihuriye na n’ifungwa ry’uriya muturage, ahubwo rishingiye ku kunyereza amafaranga ya Nobilis. RIB ivuga ko bakurikiranweho icyaha cyo “kunyereza umutungo no gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro.”
Habimana avuga ko ubwo yafungirwaga muri iriya Hoteli byakozwe na Furaha Emmanuel Gatanazi wari Umuyobozi wayo, nyuma yo kumwambura ibyangombwa birimo indangamuntu na passport.
Avuga ko Furaha “icyo gihe yahaye amabwiriza abakozi bose b’iyi hoteli n’abacunga umutekano ko bancunga mu buryo bukomeye. Yanatanze gasopo ko hagize umuntu uza kundeba bazamubuza kwinjira kandi bakamubwira ko batanzi.”
Byagenze gute ngo yisange afungiye muri Hoteli?
Madamu Habimana usanzwe aba muri Ireland aho yigisha muri Kaminuza akanaba umushakashatsi, avuga ko buri mwaka azana mu Rwanda n’itsinda rigari ry’abarimu n’abashakashatsi bakorana gukora ubushakashatsi mu bihugu bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na Ethiopia
Avuga ko mbere yo gufungirwa muri Nobilis Hotel yari yaje mu Rwanda ahazanwe no gukora ubushakashatsi mu gusoza umwaka wa nyuma w’icyiciro cya nyuma cya Kaminuza (PhD) yakoraga mu mategeko n’Imiyoborere (Law and Government), akaba yaragombaga gutanga igitabo muri Kamena 2022.
Ubushakashatsi bwe bwari bugamije kumenya niba impinduka nziza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari impinduka za nyazo koko cyangwa ari ikinyoma.
Habimana avuga ko ageze mu Rwanda muri Gashyantare 2021, acumbika muri Nobilis Apartments iri mu Kiyovu, aho yafashe aho kuba yishyuraga Frw 900,000 buri kwezi.
Akomeza asobanura ati: “Namaze amezi 10 nishyura neza buri kwezi nyuma ikarita nakoreshaga mu kubikuza amafaranga mu Rwanda (Visa debit card) yaje kurangira, bityo kongera kubikuza amafaranga ku byuma byo mu Rwanda ntibyaba bigikunda. Ibyo byatumye mara ukwezi n’iminsi mike ndi kugerageza gushaka uburyo nakwishyuramo, nyuma umuyobozi wa Hoteli yaje kunsanga aho nabaga. Icyo gihe yinjiranye umujinya w’umuranduranzuzi, anyaka ibyangombwa byanjye arabijyana”.
Avuga ko uwo muyobozi yamubwiye ko ibyo byangombwa abijyanye kubitanga ku kigo gishinzwe abinjira n’abasohoka, ku kibuga cy’indenge, kuri Polisi ndetse no mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Yunzemo ati: “Nyuma yanshyize mu cyumba amfungiramo, ategeka abakozi bose n’abacunga umutekano ko ntemerewe gusohokamo.
Nafunzwe mu mpera za Kamena ariko nza kugirirwa ineza n’umwe mu babyeyi bakoraga isuku rimwe na rimwe akajya anzanira ibyo kurya yihishe akabinyuza mu idirishya.”
Habimana avuga ko gufungirwa muri Nobilis byatumye arwara cyane araremba, ku buryo kugeza na n’ubu acyivuza. Avuga kandi ko byatumye ubushakashatsi yakoraga buhagarara, ndetse n’igitabo yagombaga gutanga bitarenze ku wa 24 Kamena birangira atagitanze.
Icyakora avuga ko nyuma yaje gusaba Kaminuza yigagamo kumuha ikindi gihe cy’inyongera, Kaminuza yemera kumwongereraho umwaka, ariko bamusaba kwiyishyurira ku buryo yishyuye ama-Euro 27,000 (Frw miliyoni 29).
Hotel y’ikigo cya leta yari yarahinduwe akarima k’umuntu!
Habimana avuga ko “abakozi bose batinyaga cyane umuyobozi wa Hotel, ku buryo iyo avugiye muri metero eshanu umuntu wese ashaka aho ajya kwihisha. Ntabwo yavugirwamo cyangwa ngo abe yaguha umwanya wo kwisobanura.”
Avuga ko mu gihe yamaze afungiye hariya, hari ibihe byinshi yamwumvaga akubita abakozi bakoramo, ndetse akanamwumva kenshi akoresha imvugo zirimo ibitutsi n’incyuro.
Akomeza asobanura ati: “Ntabwo byashobokaga ko murebana muhuje amaso, kuko yavugaga akanga cyane kandi agakunda kwivuga ibigwi ko agira amahane. Abakozi bari baramumenyereye, ndetse bari barabyemeye kugira ngo batirukanwa ku kazi. Hari ubwo yarwanye n’undi mukiliya wari mu kindi cyumba cyari hafi y’icyanjye, amuhora ko yari ashatse kumwishyura akoresheje ATM card, we ashaka ko amwishyura mu ntoki.”
“Iyo yazaga aho ndi yakoreshaga kenshi iyi mvugo, “Mfite uburenganzira bwose bwo kugukoraho icyo nshaka. ‘It is my rights’. Nagukorera icyo nshaka cyose. Wowe uzi uwampaye akazi hano, uzi job description yanjye…”
Avuga kandi ko bijyanye no kuba Kaminuza yigagaho isubiza amafaranga yakoreshejwe mu gihe urangije ubushakashatsi yerekanye inyemezabwishyu yemewe, byabaye ngombwa ko asaba umuyobozi wa Hoteli inyemezabwishyu za EBM z’amafaranga yose yari amaze kwishyura angana na 8,360,000 Frw mu gihe kingana n’amezi 10.
Ati: “Kuva mu Kwezi kwa munani 2022 narazimusabaga ariko ntiyazimpa. Hashira igihe nkomeza kuzimusaba ntiyazimpa. Ariko nyuma hashize iminsi atuma umukozi ukora kuri reception anzanira inyemezabwishyu imwe gusa y’amafaranga angana na 1,800,000 Frw y’amezi abiri nari narishyuye nkoresheje Mobile Money kuri konti ya Hoteli’.
Akomeza agira ati: “Nakomeje kumusaba ko azimpa, nyuma yaho ampa izindi zisigaye ariko zo zitandukanye n’iyo yampaye ubwa mbere. Imwe yari mu mazina ya hoteli nyirizina [Nobilis apartments], izindi zose ziri mu mazina ya manager Furaha Emmanuel ibintu byanteye urujijo.”
Habimana avuga ko ubwo yari afunzwe hari umukozi wanyuze hafi y’icyumba yabagamo abona uwo muyobozi yinjiye aho yari mfungiye anyuze mu idirishya ashaka kumukubita. Uwo mukozi ngo yagumye hafi aho, umuyobozi wa Nobilis Hotel asohotse amwongorera ko “uyu mugabo no kukwica yakwica. Twebwe abakozi twarabyemeye atugira uko ashaka kose. Ibyakubera byiza nuko wamenyesha ba nyiri iyi hoteli, ni SONARWA na RSSB”.
Avuga ko ubwo ibi bigo byombi byamenyeshwaga ikibazo yahuye nacyo muri iyi hoteli, byari bishya kuri bo, kuko babonye uburyo inyemezabwishyu zakozwe bagwa mu kantu kubera ko amafaranga yose yari yarishyuye ari we [Furaha] wayitwariraga aho kuyashyira kuri konti ya Hotel.
Icyakora avuga ko “SONARWA na RSSB babaye ntibindeba”, bijyanye no kuba batarigeze bakurikirana ubwishyu bw’arenga Frw miliyoni 8 yari yarishyuye.
Yunzemo ati: “Ushobora kwibaza niba ari imikorere idahwitse y’uyu muyobozi wa Hotel cyangwa imicungire mibi y’ibi bigo, kuba bataramenye ihohoterwa nakorewe ryashoboraga kumviramo urupfu no kuba badakurikirana umutungo winjira bityo amafaranga yishyurwa akajya mu mufuka w’umuntu ku giti cye, byerekana ko ibi bigo byigira ba ntibindeba.”
Habimana avuga kandi ko “kuba kandi ibi bigo SONARWA na RSSB bitarakurikiranye umukozi wabyo nibura ngo aryozwe ibyo yakoze, bityo hagaruzwe umutungo yarigishije, nabyo byerekana ko ibi bigo bitita ku mutungo w’igihugu bishinzwe.”
Yakomeje agira ati: “Niba RSSB igicumbi cy’umutungo wose w’igihugu, itarabashije kumenya umutungo winjiye mu mezi 10 muri umwe mu mitungo bafite, ubwo ko bafite ishoramari rigari mu gihugu ubwo ho bimeze gute? Ese byo bizamenyekana gute nihatabaho undi urengana cyangwa wanahaburira ubuzima, mu gihe byakomeza? Ibi rero ku bwanjye byerekana neza ko duhora dutakaza umutungo mwinshi dukora ku ngaruka z’icyabaye aho kwirinda ko biba.”
Uyu muturage avuga ko ihohoterwa yakorewe muri iyi hoteli yirinze kugira aho byamenyekana yaba kuri kaminuza yigagaho cyangwa mu bashakashatsi bakorana, ati: “Nabifashe nk’aho byaba ari ukwiyambika ubusa, cyangwa kugurisha igihugu cyanjye, kuko bahora bifuza kumva ibitagenda neza ku Rwanda”.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko uwari umuyobozi wa Nobilis nyuma y’uko bimenyekanye ko yahohoteye uriya mukiliya yafunzwe igihe gito, nyuma aza kurekurwa. Kuri ubu ngo ni umushoferi ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Inyandikomvugo y’inama yo ku wa 26 Kanama 2022 ubuyobozi bwa SONARWA bwahuriyemo na Habimana BWIZA yabashije kubona, yerekana ko Madamu Kamanzi Charlotte wari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa kiriya kigo yamwihanganishije ndetse akanamubwira ko uburyo yafashwemo nabi “bidakwiye kwihanganirwa”.
Kamanzi kandi icyo gihe yamwijeje ko agomba kuvugana n’ubuyobozi bwa Nobilis akabumenyesha kumwemerera kujya aho ashaka, mu gihe ikibazo cye cyarimo gikurikiranwa.