Umugabo witwa Uwizeyimana Eric yasanze umugore avuga ko yakoye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 (Frw 500,000) witwa Isamaza Suzana arimo gusezeranira n’undi ku biro by’umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Byabaye kuri uyu wa 20 Mutarama 2022, Uwizeyimana wagerageje guhagarika isezerano rya Isamaza ngo atarasubizwa inkwano yatanze, atangariza umunyamakuru wa BTN TV uko byagenze.
Uwizeyimana yagize ati: “Umugore, njyewe nafashe irembo, ntanga n’inkwano. Tugapanga ubukwe, umukobwa ati ‘ba uretse, ba uretse, ba uretse’. Nkamubwira nti tujye ku murenge kwiyandikisha, ati ‘ba uretse’. Bigeze nyuma noneho aranyerurira ati ‘umva, ibyawe ntabwo mbirimo, niba ari ibyo wantanzeho, bazabigusubize’.”
Ku nkwano, ati: “Nari natanze ibihumbi 500 ariko byageze nyuma aranyihinduka, arambwira ati ‘n’aya sinyemera’ kuko nta nyandiko nari mfite, ndamubwira nta kibazo. Mbwira ayo wemera, aba ari yo uzampa. Arambwira ati ‘Nzaguha ibihumbi 200. Ndamubwira nti Okay, no mu buyobozi bw’ibanze aba ari yo bemeza ayo ibihumbi 200, baravuga bati ayo wemera, uzayamuhe nta kibazo. Mbaye bagabo barabona. Kabaye!”
Nubwo uyu mugabo ashaka gusubizwa inkwano ye, abo mu muryango wa Isamaza, basobanuye ko yigeze kubana na Uwizeyimana nk’umugore n’umugabo, baranabyarana ariko nyuma umugabo aza guta umugore.
Musaza wa Isamaza yagize ati: “Yamuteye inda akiri umukobwa, amwemerera ko babana. Bamaze kubana, umwana afite amezi icyenda, aramuta. Mbere y’uko amuta, amatelefone y’abagore birirwaga bamuhamagara, umukobwa ntiyaryamaga, yararaga arira, akirirwa arira. Ageze aho ngaho, aramucunga yagiye gusenga, aterura ibintu byose byari biri mu nzu, amusiga mu nzu nta kintu na kimwe kirimo.”
Ngo byageze aho Isamaza yiyubaka, kugeza ubwo yaje kumera neza, Uwizeyimana aragaruka, amubwira ko yahindutse, na we yemera ko babana ariko ngo amusaba kumukwa. Ati: “Amaze kugaruka umukobwa aramwemera, aramubwira ati niba warahindutse, koko ukaba uri kubingaragariza, jya mu rugo, unsabe, unkwe, utazongera kunta mu nzu gutyo. Arabyemera.”
Musaza wa Isamaza yemera ko koko Uwizeyimana yatanze inkwano ariko ngo y’ibihumbi 200 gusa ngo ntayo bemera kuzamusubiza. Ati: “Ayo mafaranga ibihumbi 200 impamvu tutemera kuyasubiza, umwana kuva ku mezi icyenda yamutaye, atekereza ko yaryaga iki? Yambaraga iki?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera yafashe icyemezo cyo gusezeranya Isamaza n’umukunzi we n’ubwo habanje kubaho ubukererwe bwatewe n’impaka. Yasezeranyije Uwizeyimana gukurikirana ikibazo cye, akazasubizwa inkwano yatanze nk’uko abisaba.