Kuri uyu wa Gatandatu inzego z’umutekano zarashe umugabo wari wikoreye televiziyo igezweho (flat screen) bikekwa ko ari umujura ahita apfa bikaba byabereye mu murenge wa Muhima ahahoze Agakinjiro ruguru gato y’ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali.
Umuturage wageze hariya uriya muntu yarasiwe yasanze bikiba, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko hari nka saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo (05h50 a.m).
Ati “Yari afite flat TV, yari afite inkota ayambariyeho imyenda.”
Yatangarije iki kinyamakuru ko yarasiwe ahahoze Agakinjiro ruguru gato y’ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali. Yongeraho ko yari umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 30 y’amavuko.
Umuseke dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugisha kuri terefoni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Mukandori Grace ntiyabasha kwitaba ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, NGABONZIZA Emmy bose ntibabasha kwitaba.
Iki kinyamakuru gikomeje gukurikirana iyi nkuru ngo hagire urwego rugira icyo rubivugaho.
Mu duce twinshi tw’Umujyi wa Kigali humvikana ubujura bucukura inzu, ubwo kwambura abantu ibyabo cyane telefoni ngendanwa, akenshi bikorwa n’inzererezi zabaye nyinshi ku mihanda no ku makaritsiye (quartiers) zo muri Kigali.