Inyubako ikoreramo Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda iherereye ku Muhima, yafashwe n’inkongi y’umuriro.
Amakuru y’ibanze avuga ko iyi nkongi yibasiye inyubako ya Polisi ikorera ahazwi nko kwa Kabuga yatangiye ahagana saa Munani zo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukuboza 2022.
Abapolisi bo mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubutabazi no kurwanya Inkongi bahise batabara bazimya uwo muriro.
Umuvugizi wa Polisi CP Kabera John Bosco, yavuze ko ari inkongi y’umuriro yafashe ibyumba bibiri muri iriya nyubako atari inzu yose yahiye. Kimwe cyari ibiro ikindi nta kintu cyarimo ariko abazimya inkongi baratabara bazimya hakiri kare.
Ati “Nta muntu wagiriyemo ibibazo nta kindi cyose uretse imeza n’intebe byari mu biro abashinzwe kuzimya bahise batabara barazimya”.
Yakomeje avuga ko icyateye inkongi bari gutekereza ko byaturutse ku mashanyarazi.
Yakomeje agira ati “Ubu hameze neza nta kibazo byarangiye, na kiriya cyotsi kiba kije bari kuzimya umuriro, abantu iyo babona cyije bagira ngo ni inkongi ariko iyo bazimya bakoresheje carbon dioxide n’amazi bihita bituma bizana kiriya cyotsi. Nta mpungenge abantu bakwiye kugira hafashwe ibyumba bibiri mu nzu ingana kuriya”.