Mu mujyi wa Kigali ahazwi nko mu izindiro mu murenge wa Bumbogo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yacitse feri igonga abantu ndetse n’abari mu nzu z’ubucuruzi.
Ni impanuka ikomeye yabaye ahagana saa moyai za nimugoroba kuri uyu wa mbere tariki 19 Ukuboza 2022.
Iyi mpanuka ikimara kuba inzego z’umutekano zirimo Polisi zahise zihagera zitangira gutabara no gukora iperereza ku cyateye iyi mpanuka.
Ntiharamenyekana abaguye muri iyi mpanuka gusa abayibonye bavuze ko yari ikomeye.
Muri iyi minsi mu mujyi wa Kigali hakomeje kugaragara impanuka zikomeye ni nyuma yaho Kicukiro imodoka itwara abagenzi icitse feri nayo igahitana babiri.