Ahagana saa Moya n’Igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, bisi itwara abagenzi ya Sosiyete ya KBS yakoze impanuka igeze ahazwi nka Péage mu Mujyi wa Kigali, ikomerekeramo abantu benshi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yakomerekeyemo abantu ndetse bari kwitabwaho ariko umubare w’abo utaramenyekana.
Yagize ati ‘‘Bisi yabuze feri igenda igonga ikintu cyose cyari kiyiri imbere, kugeza aho umushoferi ayigereje mu mukoki igahagarara. Birumvikana ko hari abantu benshi bakomeretse kugeza ubu, ari abamotari bari bari imbere ye, ari abandi bari bari mu modoka imbere n’abagenzi.’’
Yakomeje ati ‘‘Urumva ko harimo n’abahungabanye kubera iyo mpamvu, ubutabazi bwakozwe mu kanya. Imbangukiragutabara zari zirimo zitwara abantu kwa muganga, ariko kugeza ubu nta raporo dufite y’umuntu wahasize ubuzima.’’
Ubwo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Ukwakira 2023, Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru, Minisiteri y’Umutekano yagaragaje uko ibinyabiziga bikurikirana mu guteza impanuka.
Moto ni zo ziza mbere aho zihariye 25% by’impanuka zose ziba, amagare agakurikiraho na 15%, amakamyo manini akiharira 13% mu gihe amakamyo mato yihariye 10% by’impanuka ziba, naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.
Minisiteri y’Umutekano kandi yagaragaje ko impamvu ziteza impanuka mu muhanda zirangajwe imbere no kutagabanya umuvuduko aho byihariye 37%, gutwara ikinyabiziga nabi byihariye 28% no gutwarira ibinyabiziga mu ruhande rutari rwo bingana na 13%.
Kunyuranaho mu buryo butari bwo byihariye 8%, mu gihe kudahana intera ihagije byihariye 6% naho ubusinzi bukaba bufite 3%.
Mu mpera za Nyakanga 2023, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko hakenewe miliyari 102 Frw zo gukemura ibibazo biteza impanuka mu muhanda birimo gusimbuza ibyapa bishaje, ibyuma bishyirwa ku mihanda ngo bitangire imodoka zakoze impanuka n’ibindi.
Ni ingengo y’imari yagaragajwe nyuma y’uko muri Mutarama 2023, itsinda rigizwe n’abo mu kigo gishinzwe guteza imbere Ubwikorezi mu Rwanda, RTDA, na Polisi y’Igihugu mu Ishami ryayo rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ryakoze isesengura ku mihanda yo mu gihugu.
Icyo gihe hatangajwe ko kuva muri Mutarama 2023, ibyapa bigera ku 4185 byashyizwe hirya no hino ku mihanda mu gihe ibikenewe byose hamwe ari 10464. Ni ukuvuga ko ibimaze gukorwa ari 40%.
Hagaragajwe kandi ko hari metero ibihumbi 23 zashyizweho ibyuma bitangira imodoka zakoze impanuka. Ni mu gihe hakenewe ibingana na metero ibihumbi 78.
Raporo iheruka ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko mu mpanuka zibera mu muhanda zavuye kuri 4160 mu 2020, zigera ku 8660 mu mpera z’Ugushyingo mu 2022.
Muri Nyakanga 2023 mu mezi atandatu yari ashize Polisi y’igihugu yagaragaje ko impanuka zo mu muhanda zahitanye abagera kuri 385, zikomeretsa mu buryo bukabije abagera kuri 340, mu gihe abakomeretse mu buryo bworoheje ari 4132, hangirika ibikorwaremezo 1728.